Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, irateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mu kwezi gutaha kwa Werurwe.
Amavubi azakina umukino wa mbere ku wa 18 Werurwe ahura na Madagascar, mu mukino uzabera i Antananarivo.
Nyuma y’iminsi 10 Amavubi azahurira mu wundi mukino na Sylli National ya GuinĂ©e-Conakry.
Umutoza Frank SPITTLER utoza Amavubi y’u Rwanda, ni we wasabye iyi mikino mu rwego rwo gufasha ikipe gukomeza kuzamura urwego.
Amavubi aheruka mu kibuga mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo yatsindaga Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo bari bahuriye mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ibitego 2-0.
Ni intsinzi yafashije u Rwanda kuyobora itsinda C n’amanota ane, imbere y’amakipe ya Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, BĂ©nin na Lesotho basangiye itsinda.


