Abanya-kigali barashinja abamotari umwanda

Sangiza iyi nkuru

Banwe mu banyakigali n’abatuye mu nkengero zawo ,barashinja abamotari bamwe na bamwe kutagira isuku haba kuri moto zabo ,ingofero bambara ndetse no ku myambaro.

Intandaro y’uyu mwanda n’ukuba aba bamotari badasanzwe bimakaza umuco w’isuku.

Abatega abagenzi, bavuga ko iyo babonye umumotari ufite umwanda banga ko abatwara ariko ngo hakaba igihe baba bakererewe bagapfa kumutega bya mbuze uko ngira.

Hari uwagize ati” Ngewe sinshobora gutega umumotari ugira umwanda .Hari igihe ubona umumotari ukibaza niba ajya afura bikakuyobera, hari nabo usanga imyambaro yabo ifite impumuro mbi.”

Abamotari bamwe baganiriye n’itangazamakuru, nabo bavuga ko umumotari ugira isuku aba afite amahirwe yo kubona abagenzi, ugereranyije n’abatita ku isuku.

Ni kenshi inzego zitandukanye zirimo RURA na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali wagiye ukebura abamotari bagaragaraho umwanda ndetse zikabasaba ko bakwiye kwisukura ariko usanga hari abavuniye ibiti mu matwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *