Abafana batatu batabaje Perezida Kagame bahanwe

Abafana batatu ba Etincelles baherutse gutabaza Perezida Paul Kagame, bahagaritswe n’Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo amezi atandatu batagera ku kibuga. Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana ba Etincelles FC ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Twagirayezu Vincent uyobora abafana ba Etincelles FC, yemeje ko bahannye abafana batatu mu kiganiro yagiranye na Kigali Today. […]

Simba SC irashinjwa uburozi n’ubujura

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania, irashinjwa ibirimo uburozi no gufata nabi ikipe ya Jwaneng Galaxy baherutse gusezerera mu mikino ya CAF Champions League. Ku wa 2 Werurwe 2024 nibwo ikipe ya Simba yakiriye ikipe ya Jwaneng Galaxy aho yaje kuyinyagira ibitego 6 ku busa igahita ikatisha itike ya 1/4 cyirangiza. Nyuma […]

Tchad : Mahamat Idriss Déby yatanze kandidatire yo kuba perezida

Mu cyumba cyuzuye abarwanashyaka bashyigikiye ishyaka ryahoze riri ku butegetsi muri Tchad, abadepite batandukanye, andi mashyaka 200 ya politiki ndetse n’amashyirahamwe ibihumbi n’ibihumbi bahuriye mu muhango wo gutangaza perezida w’inzibacyuho uriho muri Tchad Mahamat Kaka Deby nk’umukandida ku mwanya wa perezida wa Tchad mu matora azaba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka. Nta cyatunguranye Mahamat […]

Impuguke za Loni kuri RDC zaba zaje gusuzuma niba koko mu Rwanda haba amabuye y’agaciro?

Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere zagiriye uruzinduko mu Rwanda rwiswe urwo kwiyungura ubumenyi ku rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Ni impuguke zarimo umunya-Centrafrique Zobel Behalal, Umubiligikazi Mélanie Degroof cyo kimwe n’umunya-Bénin, David Zounmenou. Sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Trinity Metals Group iri mu zo basuye, mbere […]

Muhire Kevin mu muryango usohoka muri Rayon Sports

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga asatira, ari kubyina imbyino ya nyuma muri ikipe. Muhire Kevin wagarutse muri Rayon Sports mu mwaka ushize ndetse akanayisinyira amasezerano y’igihe gito, aritegura kuyivama muri Kamena uyu mwaka. Mu kiganiro na Radio 1, Muhire yemeje ko azagenda muri Kamena mu ikipe izaba yamuhaye amafaeanaga afatika […]

Zuchu yaciwe muri Zanzibar

Inama y’ubuhanzi, Filime n’umuco muri Zanzibar yabujije umuhanzi Zuhura Othman Masoud wamenyekanye nka Zuchu, konera gukora ibikorwa byose by’ubuhanzi mu birwa bya Zanzibar ndetse n’ibihangano bye byose byanahagaritswe ku radiyo na televiziyo zo muri icyo gihugu mu gihe cy’amezi atandatu. Zuchu yahanwe kubera amakosa yakoze ku wa 24 Gashyantare 2024 ubwo yaririmbaga mu gitaramo Fullmoon […]

Kenya: Babiri baguye mu mpanuka y’indege nyuma yo kugonganira mu kirere

Igipolisi cya Kenya kiri gukora iperereza ku mpanuka yo mu kirere hagati y’indege ya Safarilink n’indege 99 Flying Club i Nairobi. Indege ya Safarilink yerekezaga i Diani yasubiye inyuma yo kugongana nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Wilson. Polisi yatangarije Business Daily ko abantu babiri bari mu ndege ya 99 Flying Club bapfiriye […]

Abigarambya biciye umusirikare wa FARDC i Goma

Amakuru aturuka i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umusirikare wa FARDC yiciwe mu myigaragambyo yaramukiye mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi myigaragambyo yatangiye ku munsi w’Ejo mu mujyi wa Goma ari naho yaramukiye.Bivugwa ko abayirimo bafunze umuhanda wa Goma-Sake, aho bafungiye neza ni mu gace kitwa Kimashini, nk’uko […]

Dore Imbogo na Lucky Fire bahuriye mu ndirimbo yamamaza Kagame

Valentine Nyiransengiyumva uzwi nka ‘Dore Imbogo’ na Dusabimana Emmanuel uzwi nka Lucky Fire, bakoze mu nganzo basohora indirimbo yamamaza Perezida Paul Kagame. Dore Imbogo na Lucky Fire bombi bazwi mu ndirimbo zikunze gutembagaza abazumva. Indirimbo bahuriyemo bayise ‘Oyeee’. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bubwira Abanyarwanda ko nta wundi bagomba gutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri […]

Visi Perezida wa Sena ya Libya n’intumwa ayoboye bakomeje uruzinduko rwabo mu Rwanda

gh2ldrgw4aagdjo.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Werurwe, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Francois Xavier Kalinda1 n’abamwungirije, Nyirasafari Esperence na Alvera Mukabaramba bahuye n’abagize Inama Nkuru y’igihugu ya Libya iyobowe na Massoud Abdel S. Taher, Visi Perezida wa Sena yaho. Baganiriye ku Rwanda nyuma ya jenoside mu kwiyubaka, kwiyunga n’urugendo rw’impinduka. Visi Perezida wa Sena ya […]

RURA yatangije ubukangurambaga bwo kwigisha uko hakirindwa impanuka ziterwa na gaze

gh1fztuw8aaoyqw.jpg

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangije Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya gaze iteka mu ngo, aho abakozi bo mu ishami rishinzwe kurengera abaguzi baganirije abaturage bo muri Gihara uburyo bakoresha neza gaze iteka, mu rwego rwo kwirinda impanuka. Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Werurwe nibwo RURA yatangije ubukangurambaga buzazenguruka […]

Lupita Nyongo’s yabengutswe n’umunya-Canada

whatsapp_image_2024-03-05_at_11.44_12_22bbb886.jpg

Umukinnyi w’amafilime ukomoka mu gihugu cya Kenya, Lupita Nyong’o ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa filime mugenzi we Joshua Jackson ukomoka muri Canada. Bagaragaye i Puerto Vallarta muri Mexico nyuma y’ukwezi bivugwa ko batandukanye. Ku isabukuru y’amavuko ya Lupita, umukunzi we yamusohokanye ku nkombe z’inyanja bajya kwishimira imyaka 41 uyu mukobwa amaze ku isi avutse. […]

Jeff Bezos yongeye kuza ku mwanya wa Mbere mu bukire ku isi

Jeff Bezos wamamaye ubwo yashingaga sosiyete ya Amazon , yongeye kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakire ku isi.Yahigitse Elon Musk yarushijeho miliyari 2 $. Byatangajwe hifashishijwe Uru rutonde ruzwi nka ‘Bloomberg Billionaires Index’, rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere, rwagaragaje ko umutungo wa Bezos ubu uhagaze ku gaciro ka Miliyari 200$, mu gihe […]

Perezida Ndayishimiye yaba yitambitse umukino w’Amavubi n’Intamba mu Rugamba

Umukino wa gicuti ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagombaga guhuriramo n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi ntukibaye, bikavugwa ko byagizwemo uruhare na Perezida Evariste Ndayishimiye. Amakipe yombi yari yatumiwe mu irushanwa rito ryagombaga kubera i Antananarivo muri Madagascar. Ni irushanwa ryanatumiwemo ikipe y’Igihugu ya Botswana. Muri iri rushanwa byari byitezwe ko Amavubi azakina imikino itatu ya gicuti irimo […]

Menya Mitahato, agace ko muri Kenya kavuga igifaransa

Muri Mitahato, umudugudu muto wo mu cyaro cya Kenya, si igitangaza kubona amagambo nka bienvenue aho abantu binjirira , no kumva abantu bavuga bonjour cyangwa bati à§a va iyo barimo basuhuzanya bagenda. Nyamara kandi Kenya nk’igihugu cyakoronijwe n’Ubwongereza bimenyerewe ko bavuga icyongereza, igiswayile n’indimi gakondo zo muri icyo gihugu. Umwe mu miryango yo muri ako […]

EU iravuga ko itewe ubwoba n’intwaro karahabutaka ziri mu ntambara ya M23 na FARDC

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku wa Mbere watangaje ko utewe ubwoba n’ikoreshwa ry’intwaro zigezweho mu ntambara yo muri RDC, zirimo za ‘drone’ z’intambara na misile zifite ubushobozi bwo guhanura indege. EU mu itangazo yasohoye yagaragaje ko ikoreshwa ry’izi ntwaro ryerekana ko intambara irushaho kumera nabi. Ku wa Mbere imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo […]

Sudani na Irani byahakanye amakuru yo gushaka gushinga ibirindiro bya gisirikare ku Nyanja Itukura

Sudani na Irani byamaganye byimazeyo ibiherutse gutangazwa ko Irani yashakaga gushinga ibirindiro by’igisirikare cyo mu mazi ku nkombe za Sudani ku Nyanja Itukura ku ngurane y’intwaro na drones. Aya makuru ubwa mbere yasohowe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal ku Cyumweru, itariki ya 3 Gashyantare 2024, avuga umujyanama mu by’ubutasi muri Sudani utaravuzwe izina wavuze ko […]

Umuhanda Goma-Sake wafunzwe n’abigaragambya bariye karungu kubera umusirikare

Mu gace ka Mugunga ko mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Kabiri haramukiye impagarara nyuma y’aho umusirikare wa FARDC arashe umusore w’impunzi wahunze ava i Sake, ubwo twandikaga iyi nkuru umuhanda Sake-Goma ukaba wari wafunzwe n’abigaragambya. Amakuru aturuka aha aravuga ko abigaragambya bariye karungu babashije gufata abasirikare babiri nyuma y’ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo […]

Umutoza wa Rayon Sports arashinja Majaliwa kwivuza magendu

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette w’imyaka 42 arashinja Aruna Majaliwa kwivuza magendu ndetse no gusuzugura abaganga b’ikipe. Ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza mukuru wa Rayon Sports yaganiriye n’itangazamakuru aho yahishuye byinshi kuri Aruna Majaliwa umaze hafi amezi atatu adakina. Aruna Majaliwa yamaze hafi amezi atatu adakina nyuma yo […]

Rishi Sunak yananiwe gutambutsa itegeko rye rirebana no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, kuri uyu wa Mbere yatsinzwe bwa mbere kubera itegeko rye rirebana no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda nyuma y’uko inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite isabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye mbere y’uko indege zizatwara aba bantu zihaguruka. Muri gahunda y’u Rwanda, itarashyirwa mu bikorwa, abasaba ubuhungiro bageze ku nkombe y’amajyepfo […]

M23 irigamba gukubitira ahababaza FARDC i Katsiro na Mabenga

Umutwe wa M23 watangaje ko wavugutiye umuti ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi Ku wa Mbere. Ni imirwano yabereye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi (Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho) uhereye mu gitondo cya kare. M23 ishinja ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Abazalendo, Abacancuro, […]

Abanya-kigali barashinja abamotari umwanda

Banwe mu banyakigali n’abatuye mu nkengero zawo ,barashinja abamotari bamwe na bamwe kutagira isuku haba kuri moto zabo ,ingofero bambara ndetse no ku myambaro. Intandaro y’uyu mwanda n’ukuba aba bamotari badasanzwe bimakaza umuco w’isuku. Abatega abagenzi, bavuga ko iyo babonye umumotari ufite umwanda banga ko abatwara ariko ngo hakaba igihe baba bakererewe bagapfa kumutega bya […]

Amerika igiye gukura abaturage bayo muri Haiti vuba na bwangu

Ibihugu bihana imbibi n’igihugu cya Haiti, byasabye abaturage babyo kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu. Amerika nayo yahise itangaza ko abaturage bayo bari muri iki gihugu bagiye kuvanwayo igitaraganya. Ni nyuma y’umutekano mucye n’akavuyo byaranzwe muri iki gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho amabandi yigabije umurwa mukuru port-au prince ikahateza imvururu. Aya mabandi […]

Icyambu mpuzamahanga cya Rusizi kizuzura gitwaye asaga miliyari 11 Frw

Icyambu mpuzamahanga cyo mu Karere ka Rusizi, biteganijwe ko kizuzura mu mpera z’uyu mwaka gitwaye asaga miliyari 11 z’amanyarwanda nyuma y’isubukurwa ry’imirimo yo kucyubaka yari yaradindiye. Iki cyambu kirimo kubakwa ahitwa mu Budike, kitezweho kuzaba igisubizo ku batwara abantu n’ibintu mu mato n’ibyombo bisanzwe bikorera ahantu hato bikagorana kuhapakururira imizigo igihe bihahuriye ari byinshi. Cyatangiye […]

Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo bashonje

Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bageze ku kibuga cy’imyitozo banga gukora imyitozo bahita bazinga utwabo baritahira. Aba bakinnyi banze gukora imyitozo mu gihe bari kwishyuza amafaranga yabo ikipe ibabereyemo, kuva muri Nzeri umwaka ushize. Amakuru avuga ko abajinnyi ba Kiyovu Sports baheruka gufata agashahara mu mwaka ushize wa 2023 muri Kanama. Iyi kipe itorohewe ikomeje […]

Umuryango w’Abibumbye wanzuye ko Hamas yafashe abagore ku ngufu mu gitero cyayo muri Israel

Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryanzuye ko hari “impamvu zifatika zituma twemera” ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo gufata ku ngufu no gufata ku ngufu mu kivunge, byakozwe mu bitero bya Hamas muri Israel, ku itariki ya 7 Ukwakira. Bavuze kandi ko hari “amakuru yemeza” ko imbohe zakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Urugendo rwari ruyobowe na Pramila Patten, […]

Amerika yafatiye ibihano Perezida Emmerson Mnangagwa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abantu icyenda bo muri Zimbabwe zishinja ibyaha bitandukanye, barimo na Pete Emmerson Mnangagwa w’iki gihugu. Abandi umunani bafatiwe ibihano barimo umugore we, Auxillia Mnangagwa, visi perezida we Constantino Chiwenga, Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe, Oppah Muchinguri, Umukuru w’urwego rushinzwe ubutasi muri Zimbabwe na na Patrick Chinamasa ushinzwe ibigega by’ishyaka […]

Ghana:Minisiteri y’imari yaburiye Perezida kudasinya ku itegeko rihana abatinganyi

Minisiteri y’imari ya Gana yihanangirije ko iki gihugu kizatakaza amafaranga menshi y’amabanki mpuzamahanga agera kuri miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika mu myaka itanu cyangwa itandatu iri imbere mu gihe perezida Nana Akufo-Addo yaba yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rirwanya LGBTQ. Iyi Minisiteri itangaza ko ingaruka zishobora kuba mbi ku isoko ry’ivunjisha rya Gana no guhungabana k’ubukungu […]

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatanze telefone ku bayobozi b’inzego z’ibanze

csm_dsc_0382_1_2ae4c884ff.jpg

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitanga umusanzu wo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique, zashyikirije abayobozi b’inzego z’ibanze telefone zizabafasha mu kazi kabo no mu gusangiza amakuru ubuyobozi bubakuriye ku byahungabanya umutekano. Abahawe telefone ni abayobozi b’imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’, bo mu Karere ka Moà§imboa da Praia […]