Abafana batatu batabaje Perezida Kagame bahanwe

Sangiza iyi nkuru

Abafana batatu ba Etincelles baherutse gutabaza Perezida Paul Kagame, bahagaritswe n’Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo amezi atandatu batagera ku kibuga.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana ba Etincelles FC ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.

Twagirayezu Vincent uyobora abafana ba Etincelles FC, yemeje ko bahannye abafana batatu mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Yagize ati “Uko ari batatu twabahanishije igihano cy’amezi atandatu batagira igikorwa bongera gukora mu ikipe ya Etincelles FC ndetse batanagaragara mu yindi mikino yose hano mu Rwanda.”

Impamvu bavuga ko zashingiweho bahagarika abo bafana, ni uko basebeje akarere ka Rubavu bashinjaga gutererana ikipe.

Etincelles FC iri kurwana no kuba itasubira mu cyiciro cya kabiri kuko iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma wa 15 aho ifite amanota 22.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *