Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yakuwe mu bakinnyi azifashisha mu mikino ya gicuti azakinira mu gihugu cya Madagascar muri uku kwezi.
Mbere y’uko amakipe y’ibihugu yitabira imikino mpuzamahanga iteganyijwe muri Werurwe, amakipe atandukanye y’ibihugu yatangiye kugenda ahamagara abakinyi bayo bakina mu bihugu bigiye bitandukanye.
Amavubi nayo yamaze guhamagara abakinnyi yaba abakina mu Rwanda ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda.
Kuri ubu amakuru ava muri iyi kipe ni uko abakinnyi bahamagawe bagabanyijemo abakina hanze bigatuma Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima abigenderamo.
Amakuru avuga ko Haruna arahita asimbuzwa bamwe mu bakinnyi bakina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Kuri ubu amakipe yo mu Rwanda yakuwemo abakinnyi yamaze kumenyeshwa ko agomba gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu bagatangira umwiherero ku wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2024.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahaguruka i Kigari ku wa 18 Werurwe 2024 ijya muri Madagascar gukina imikino ya gicuti ibiri bazahuramo na Botswana na Madagascar. U Burundi nabwo buzaba buri muri iyo mikino gusa bwanze gukina n’u Rwanda.

2 Responses
Haruna Niyonzima yakuwe mu ikipe y’igihugu Amavubi
Tujye tureka amarangamutima uyu Haruna muzi mugihe cya Migi na Iranzi arabasore bi migenda mu mavubi za 2006 Migi ubu ni umutoza naho Iranzi sinzi aho aherereye amavubi aheruka kuba amavubi akarishye kubwa nyakwigendera Katawuti ari capiteni Haruna yahemukiye abanyarwanda ntacyo yakwirata nubu ntiyemera ko ashaje aracyakukuza mubyukuri iri zina rirwaza benshi ni mumureke ejo nzaba mwumva mu ma interviews