Izina rya kizigenza Lionel Messi ryakijije umukecuru w’imyaka 90 wari ugiye kwicwa n’abana be bagashimutwa n’abarwanyi bagize umutwe wa Hamas muri Gaza.
Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Werurwe 2024 nibwo abarwanyi ba Hamas bateye urugo rw’uyu mukecuru ruri muri Israel mu gace ka Nir Oz bashaka kumujyana muri Gaza mu gihugu cya Palestine.
Ubwo aba barwanyi bageraga muri uru rugo, batangiye gukanga umuryango w’uyu mukecuru ukomoka muri Argentine gusa baje gusanga abo muri uyu muryango ari abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko Lionel Messi.
Uyu mukecuru yabwiye abo barwanyi ko akomoka muri Argentine igihugu Messi avukamo maze bahita bareka ibyari bibazanye byose, bafata ifoto bari kumwe n’uyu mukecuru.
Aba barwanyi bamaze gufata ifoto n’uyu mukecuru w’imyaka 90 bahita bigendera ntacyo bagize uyu mukecuru.
Nyuma yo kurokorwa n’izina rya Messi, uyu mukecuru yasabye uyu kizigenza gushima Imana ko yamukirije abuzukuru binyuze mu izina rye.
Yagize ati: “Niba yamenye (Messi) ko navuze izina rye nkakira, namusaba gushima Imana ku bw’abana banjye bari kuba ari imbohe muri Gaza.”
Kuri ubu nta kintu Lionel Messi yari yatangaza kuri uyu muryango kandi ntibyari byamenyekana niba yaba yamenye amaku. 


