catherine-kusasira.webp

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Musevini yabazwe umutima abura ayo kwishyura ibitaro

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu mujyi wa Kampala, Catherine Kusasira yaremerewe no kwishyura ibitaro nyuma yo kubagwa umutima.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mugore yasohotse mu gihugu agiye kubagwa umutima nyuma y’uko umuteye ibibazo by’ubuhumekero.

Catherine Kusasira yabazwe ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, aho kubagwa kwe byagenze neza ndetse ubu ameze neza.

Icyabaye ikibazo rero ni ukwishyura ibitaro. Ibitaro yabagiwemo byo muri Amerika, byamubwiye ko agomba kwishyura ibihumbi 100 by’amadorari y’Amerika (asaga Miliyono 330 z’amashiringi ya Uganda) gusa yabuze aho yava.

Amakuru aturuka muri Uganda yemeza ko uyu mudamu akomeje kugorwa no kwishyura ayo mafaranga yaciwe n’ibyo bitaro.

Kuri ubu abafana b’uyu muhanzi akaba n’umujyanama wa Perezida, bakomeje gushaka uko bamufasha kwicyiranura n’initaro.

Catherine Kusasira yajyanwe mu bitaro nyuma y’uko umutima we watatswe n’ibinture maze bigatuma atangira kugira ibibazo by’ubuhumekero. catherine-kusasira.webpwhatsapp-image-2024-03-06-at-10.13.39-pm.webpcatherine-kusasira--1536x894.webp=

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Musevini yabazwe umutima abura ayo kwishyura ibitaro
    Ndabaza,ese iyo umuntu yambuwe n’umurenge yarawukoreye abaza nde?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *