Kuri iki Cyumweru, itariki ya 10 Werurwe 2024, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda baturuka mu Ntara y’Amajyepfo bateraniye mu Karere ka Nyanza aho bitabiriye kongere y’ishyaka ku rwego rw’intara, iza gusozwa hatowemo abazaribahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka.

Ku itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Congress yigiwemo ingingo zitandukanye zigomba kongerwa muri manifesto izakoreshwa mu matora ateganyijwe uyu mwaka.
Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri congress yo ku rwego rw’igihugu iteganya kuba mu kwezi kwa Gicurasi 2024.

Muri iyi Congress y’Ishyaka DGPR-Green Party mu mujyi wa Kigali, hatowe abakandida baturuka mu turere tw’umujyi wa Kigali bazahagarira ishyaka mu matora y’abadepite azaba uyu mwaka wa 2024.




