Muri iki gihembwe cy’ihinga abafite ubutaka buhingwa, barasabwa kubuhinga bakabubyaza umusaruro bitaba ibyo bakaba bashobora kubihanirwa.
Ni Gahunda bashishikarizwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho buri wese ufite ubutaka buhingwa kububyaza umusaruro kugirango ubukungu bw’Igihugu bukomeze kwiyongera.
Gushikariza abahinzi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa ,yatangiye mu gihembwe cyashize kandi abaturage bagaragaza ko yatanze umusaruro.
Dr Musafiri Ildephonse,Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ,agaragaza ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ubutaka bwose hari ababishyizemo imbaraga nke kandi aho byakozwe neza byaratanze umusaruro.
Minisitiri Musafiri avuga ko ubutaka bwose buhingwaho muri iki gihembwe cya 2024 B, bukwiye gukoreshwa uko bwakabaye hanyuma n’ubutarakoreshejwe mu gihembwe gishize hagasobanurwa impamvu.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, hahinzwe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 12 butahingwaga nk’uko bitangazwa n’iyi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ni nyuma y’uko biteganyijwe ko hari ubundi butaka bwo mu Burasirazuba budahinze buziyongera ku busanzwe budahinze muri gahunda yiswe zero grazing.


