Rutayisire Jackson wahoze mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ akaza kwirukanwa kubera amakosa yatumye Amavubi aterwa mpaga, agiye kwiyamamariza kuba umudepite.
Jackson wahoze ari Team Managera wa ‘Amavubi’ ari mu bakandida ba FPR Inkotanyi baziyamamariza kuba abadepite muri Nyakanga.
Ubwo FPR yatangazaga abakandida bayo ku mwanya wa Perezida n’abadepite, uyu mugabo uyoboye ikipe ya Bugesera FC yaje kugaragara ku rutonde rw’abakandida ku mwanya w’abadepite.
Rutayisire Jackson yirukanwe mu ‘Amavubi’ kubera amakosa yabaye ubwo u Rwanda rwakinishaga Muhire Kevin afite amakarita 2 y’umuhondo ku mukino wo kwishyura wa Benin bigatuma Amavubi aterwa mpaga.
Rutayisire Jackson yakoze imirimo igiye itandukanye irimo kuba umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, yabaye Team Manager wa Amavubi akaba ari umuyobozi wa Bugesera FC.

3 Responses
Rutayisire Jackson wahagaritswe mu Amavubi, ahagarariye FPR mu matora y’abadepite
Icyo yaba yarazize bamuhagarika se cyaba gihuriye na FPR kugirango inkuru uyihe uwo mutwe?
Ushaka kuvuga se ko niba hari amakosa yskoze yaba yarayakoze atumwe na FPR cyangwa yarabikoze mu izina ryayo?
Keretse niba hari ikindi uhishe udashaka kuvuga.
Ntimukavange ibidakwiye kuvangwa.
Rutayisire Jackson wahagaritswe mu Amavubi, ahagarariye FPR mu matora y’abadepite
Ahubwo se mwambwiye aho banyura batanga candidatire nanjye nkishyiriramo iyanjye
Rutayisire Jackson wahagaritswe mu Amavubi, ahagarariye FPR mu matora y’abadepite
Ahubwo se mwambwiye aho banyura batanga candidatire nanjye nkishyiriramo iyanjye