Mu Busanza ho mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Werurwe 2024, Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru imikorere y’iki kigo.
Iki kigo kigizwe n’inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibizamini bigiye bitandukanye byo ku nzego (Categories) zitandukanye.
Ibizamini bizajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n’icyo gutwara imodoka mu muhanda.
Iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa no mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z’umubiri zirimo amaso n’amatwi niba ari bizima.
Ukora ikizamini cyo gutwara imodoka atangira afite amanota 100% ariko bibarwa ko yatsinze iyo yagize atari munsi ya 80%. Ni ukuvuga ko uko akora ikosa, amanota agenda avaho.
Mu gukora ikizamini muri iki kigo, ikoranabuhanga ni ryo rizajya rimenyesha umuntu ko yatsinze cyangwa yatsinzwe.
Abakora ibizamini bazajya bakoresha ibinyabiziga bya Polisi byabateguriwe kandi ibyo binyabiziga byifitemo ikoranabuhanga rihambaye.
Munsi y’ikibuga gikorerwamo ibizamini hashyizwemo ikoranabuhanga rigenzura niba uri gukora ikizamini yakoze ikosa noneho rigatanga amakuru mu mashini yandika amanota.
Ugiye mu kizamini, yicara mu modoka iba irimo indangururamajwi imubwira kugitangira n’andi makuru atandukanye.
Muri Control Room, ahari icyumba kigenzurirwamo uburyo ikizamini gikorwa, haba umuntu ushobora gufasha uri gukora ikizamini. Nk’iyo ushaka kubaza ibyo udasobanukiwe, urahamagara (mu modoka zikorerwamo ikizamini habamo uburyo bwo guhamagara) ukabaza ikibazo cyangwa icyo ushaka gusobanuza bakagufasha. Mu modoka zikorerwamo ibizamini, uhitamo ururimi ushaka kumviramo amabwiriza, yaba Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza. Ayo mabwiriza ni akubwira gutangira ikizamini, ikosa wakoze, niba watsinze cyangwa watsinzwe.






