Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ategerejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yemeje ko azitabira umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uteganyijwe mu kwezi gutaha.

Uyu mukambwe yemeje aya makuru ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru yaganiraga n’igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo (SABC).

Ku bwa Mbeki, kwibuka ni ikimenyetso ndetse n’isomo ku banyafurika bose.

Yagize ati: “Rwose nzitabira umuhango wo kwibuka Jenoside mu Rwanda. Perezida Kagame yampaye ubutumire. Maze igihe nitabira kwibuka kubera ko nemera ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yari amakuba akomeye. Ibereyeho kutwigisha isomo ry’ingenzi kuri twese nk’abanyafurika, kandi ni ngombwa kongera kuyizirikana kugira ngo ubwicanyi nka buriya butazongera kubaho”.

Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo hagati ya Kamena 1999 na Nzeri 2008, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukwiye gukemura ibibazo biwugarije bishobora kuganisha kuri Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda.

Yunzemo ati: “Igitekerezo cy’ubumwe mu buryo butandukanye ni ingenzi. Tugomba gucunga neza ubudasa bwacu kugira ngo butavamo ibibazo byatuma abantu bicana”.

Usibye kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, Mbeki Thabo yanabaye Visi-Perezida w’iki gihugu hagati ya 1994 na 1999, ubwo cyari kiyobowe na Nelson Mandela.

Muri 2008 Mbeki yemeye ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yananiwe kugira icyo ikora ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarare, ibyatumye anabisabira imbabazi.

Icyo gihe kandi yemeye ko ubwe atagize icyo akora kugira ngo akumire ayo mahano, n’ubwo ishyaka ANC rimaze igihe riyoboye Afurika y’Epfo ryamaganye amasezerano yerekeye intwaro Pretoria yari ifitanye na Guverinoma yariho mu Rwanda icyo gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *