Mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakuyeho ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu, hakomeje kumvikana amajwi menshi arwanya iki cyemezo. Muri bo, harimo Denis Mukwege, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018 akaba yari n’umukandida ku mwanya wa perezida wa republika mu 2023.
Uyu uzwiho guharanira ubutabera muri RDC, akaba n’umuganga w’indwara z’abagore avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ari icyemezo kinyuranyije n’itegeko nshinga kandi ko ari “ukurengera kw’ubutegetsi no gusubira inyuma guteye impungenge muri gahunda y’igihugu yo kurengera uburenganzira bwa muntu. ”
Dénis Mukwege yanditse kuri X kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 16 Werurwe ati: “Iki cyemezo ni akaga cyane mu gihugu aho ubutabera budakora kandi“ burwaye ”, kutagira ubwigenge no kutabogama kw’inzego z’ubutabera birazwi kandi ubutabera bwa gisirikare ntibuteganya kujyana urubanza mu rukiko rurenzeho binyuranyije na garanti zo guca urubanza rutabogamye. »
Kubwa fondasiyo ya Panzi, igikenewe ahubwo ni amavugurura runaka mu butabera.
“Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye imiterere idahwitse y’igihano cy’urupfu. Dushyigikiye gukuraho burundu igihano cy’urupfu no kuvugurura byimazeyo inzego z’umutekano n’ubutabera kugira ngo dushimangire kugendera ku mategeko arengera ubwisanzure bw’ibanze ”.
Guverinoma isobanura ko impamvu y’icyo cyemezo ari ukwikiza abagambanyi bari mu gisirikare cy’igihugu ku ruhande rumwe no guhagarika ibikorwa by’iterabwoba n’amabandi mu mijyi biganisha ku rupfu.


