Ingabo za Israel zagabye igitero ku bitaro al-Shifa muri Gaza, hakoreshejwe imodoka z’ibifaru ndetse n’imbunda zikomakomeye.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, yemeza ko IDF (igisirikare cya Israel) yagabye icyo gitero gikomeye.
IDF ivuga ko abategetsi bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba Hamas, bari bakoreye amateraniro muri ibyo bitaro mu rwego rwo gutegura uko bagaba ibitero kuri Israel ariko ntibyabahira Israel iza kumenya amakuru irabatanga.
Ababibonye bavuga ko ubwoba ari bwinshi muri iki kigo cy’ubuvuzi cya Gaza.
Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Gaza, rivuga ko iki gitero ari itoteza no guhonyora uburenganzira bwa muntu kuko hatubahirijwe amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Hamas ivuga ko abaturage benshi bongeye guhunga bagata ibyabo, icyakora ntihatangajwe umubare w’abahasize ubuzima.
Abaganga babwiye BBC ko ubwo hagabwaga icyo gitero, bahagaritswe bakambikwa ibitambaro mu maso baranakubitwa.Byatumye minisitiri Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Common Wealth) n’ushinzwe ibikorwa by’iterambere mu Bwongereza, Lord Cameron asaba ibisobanuro Abanya-Israel. “.


