Umuhanzi wa mbere muri Gospel mu Rwanda yujuje Miliyoni

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi ari kwishimira kuzuza abamukurikira ku rubuga rwa Youtube (Subscribe) basaga miliyoni imwe.

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugenda waguka uko bwije n’uko bukeye, bitewe n’abantu bawukora.

Iyo bigeze mu Rwanda, umuhanzi Israel Mbonyi ahinduka inyenyeri muri wo kuko azwi mu ndirimbo zomora ibikomere zikarema imitima ya benshi ndetse zikanifashishwa mu nsengero zigiye zitandukanye mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo gukora n’Imana ikamwuzuza ubuntu bwayo, uyu muhanzi ari kwishimira abarenga Miliyoni imwe bamaze gukanda subscribe kuri shene ye ya Youtube anyuzaho ibihangano bigiye bitandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana IsraeMbonyi yujuje abantu Miliyoni bamukurikirana ku rubuga rwa YouTube.

Ni ibintu yishimiye cyane aho yanasabiye umugisha abantu bose bazi ko bari muri miliyoni bamukurikira kuri urwo rubuga ruzwiho kunyuzwaho amashusho arenga ibihumbi ku munsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, uyu muramyi yishimiye kuzuza abo bantu ndetse anasabira abantu umugisha utangwa n’uwiteka.

Yagize ati: “Mwakoze ku bw’abankurikira miliyoni, Imana ihe umugisha buri wese uri muri abo.”

Mbonyi yahise aba umuhanzi wa mbere mu Rwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wujuje abamukurikira miliyoni ku rubuga rwa Youtube.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *