Kenya:Habaye impanuka ikomeye yahitanye abanyeshuri benshi ba Kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Impanuka ya Bisi yari itwaye abanyeshuri biga muri Kaminuza yitiriwe Jumo Kenyatta, yaguyemo abanyeshuli 11 nyuma yo kugongana, n’ikamyo ubwo habaga ibisikana.

Aba banyeshuri ba kaminuza ya Jumo Kenyatta bari berekeje mu mujyi wa Mombasa uri ku nkombe z’inyanja ubwo impanuka yabaga ku muhanda munini w’ i Maungu, ku birometero 360 uvuye ku murwa mukuru Nairobi.

Abanyeshuri icumi bahise bapfa ako kanya, undi apfa nyuma yo kugezwa mu bitaro.Polisi yavuze ko abantu 42 bakomeretse bikabije.Abanyeshuri barindwi bajyanywe mu ndege i Nairobi kugira ngo bavurwe bidasanzwe.

Umushoferi w’iyi bisi ya kaminuza , yavuze ko iyi bisi yarenze umuhanda nyuma yo gushaka gukwepa ikamyo ubwo imvura yagwaga.Bisi yari itwaye abantu 58 bari berekeje ku masomo.Umuryango utabara impabare(Croix-Rouge) wo muri Kenya yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Voi uri hafi aho.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka kandi hakazafatwa ingamba zikwiye zo kurinda impanuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *