Kenya: Icyumweru kirashize abaganga ba Leta bahagaritse akazi
Abaganga bakorera ibitaro bya Leta mu gihugu cya Kenya bakomeje imyigaragambyo uyu akaba ari umunsi wabo wa karindwi. Barasaba byinshi. Mbere na mbere barasaba ubwishingizi bwuzuye ni ukuvuga ijana ku ijana bwo kwivuza, kongererwa umushahara, ndetse no gusubiza mu kazi abaganga bahagaritswe. Barasaba kandi ko ibyo bemerewe nyuma yuko bakoze imyigaragambyo y’iminsi ijana mu mwaka […]
Senagal: Macky Sall ntiyicuza kuba yaratindije amatora
Perezida wa Senegali Macky Sall yabwiye BBC ko atigeze yicuza kuba yaratindije amatora y’uyu mwaka, ibi bikaba byarateje imyivumbagatanyo yanahitanye bamwe mu baturage. Ubu amatora azaba ku cyumweru akereweho ukwezi kose ku gihe yari ateganirijwe iyo Macky Sall atabihindura ngo abishyire mu Kuboza 2024 nubwo byanzwe n’Urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga. Macky Sall yavuze […]
Canada, Norvege, u Bwongereza n’u Busuwisi bamaganye igihano cy’urupfu cyagaruwe muri RDC
Ambasade z’ibihugu bya Canada, Norvege, u Bwongereza n’u Busuwisi i Kinshasa, zasohoye itangazo zivugamo ko zihangayikishijwe n’ikurwaho ry’ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. “Kubw’amahame, twamaganye igihano cy’urupfu ku mpamvu izo ari zo zose. Turatekereza ko ikoreshwa ry’igihano cy’urupfu ribangamiye icyubahiro cya muntu … nta kimenyetso simusiga cyerekana agaciro kacyo ko gukumira kandi […]
MINAGRI irikwiga uko yagoboka abarobyi b’isambaza bahombywa no gukoresha Peterori mu mwuga
Abarobyi b’Isambaza barataka igihombo baterwa no kuba bakoresha ibikoresha gakondo bityo ugasanga biri kubashyira mu gihombo. Aba barobyi bavuga ko bakunze gukorera mu bihombo kubera ko peteroli yahenze kandi n’umusaruro w’isambaza ukaba warabaye muke cyane.Batanga urugero rw’uko hari nk’igihe itsinda ry’abarobyi 10 bashobora kuroba ibiro bibiri by’isambaza bashoye ibihumbi 16 frw bya peteroli. Ministeri y’ubuhinzi […]
Adepr yavuze ku byo gukomorera abagore bakajya basuka, bagasiga inzara, bakanambara amapantaro

Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) riranyomoza amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye avuga ko iri torero ryaba ryakomoreye abagare bakajya bambara amapantaro, kudefiriza no gusuka imisatsi ndetse no gusiga inzara. Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu matsinda abantu bahuriramo ya Whatsapp, hasakaye amakuru y’uko abagore n’abakobwa bo muri Adepr bemerewe […]
Havumbuwe ikoranabuhanga rishobora kuvana virus ya SIDA mu turemangingo tw’uwanduye
Abahanga baravuga ko kuri ubu bashoboye kuvana burundu virus ya itera SIDA mu turemengingo twayanduye bakoresheje ikoranabuhanga rya CRISPRMu gihe gushika ubu ata muti uvura umugera wa SIDA, abahinga baravuga ko bashoboye gukura burundu uno mugera mu turemangingo (cellules) twawanduye, bakoresheje ubuhinga buzwi nka CRISPR. Ni ikoranabuhanga bivugwa ko ritanga ubushobozi bwo guhindura ADN y’utu […]
Dani Alves agiye kurekurwa
Urukiko rwo muri Espagne rwemeje ko Dani Alves wahoze akinira Fc Barcelona ashobora kurekurwa by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni y’ama-euro. Mu kwezi gushize nibwo uyu mukinnyi yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu mu kabyiniro, icyo gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’igice muri gereza. Dani umaze umwaka urenga muri gereza kuko yafunzwe muri Mutarama […]
BNR yaburiye abakomeje gushora amafaranga muri STT
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yaburiye Abanyarwanda bakomeje gushora amafaranga muri Company izwi nka STT (SuperFree to Trade), iyigaragaza nk’itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga. Kuva mu ntangirizo z’uyu mwaka ni bwo STT yatangiye gukorera mu Rwanda. Abayishoyemo amafaranga basobanura bagira inyungu bahabwa ku munsi bitewe n’umubare w’amafaranga bashoyemo. Amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ni $75 (Frw 107,000) […]
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa NBA Africa n’uwa BAL
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Werurwe, Perezida Paul Kagame, yakiriye umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Clare Akamanzi na Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall i Kigali. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Kagame, baganiriye ku bufatanye bwa BAL n’u Rwanda ndetse no ku mikino ya nyuma ya BAL 2024 iteganijwe […]
Element yahaye umukunzi we indirimbo, batandukanye arayimwambura ayiha abandi
Umuhanzi Robinson Fred Mugisha wamenyekanye nka Element mu mwuga wo gutunganya indirimbo mu Rwanda, yavuze ukuntu indirimbo ‘Kashe’ yari yarakoreye umukunzi bakaza gutandukana bikaba ngombwa ko ayisangiza Isi yose byumwihariko abari mu rukundo. Kashe ni indirimbo yazamuye uyu musore ndetse akaba ari nayo yamwinjije mu muziki nyirizina nk’umuhanzi kuko yari asanzwe atunganya indirimbo z’abandi bahanzi […]
Umupfumu Salongo yanze kubatizwa

Umuganga gakondo Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yavuze ukuntu yanze kubatizwa muri Kiliziya ubwo yari agiye gusezerana n’umugore we, Muzirankoni Joseline mu mwaka ushize. Mu Ugushyingo umwka ushize nibwo umupfupfumu Salongo yasezeranye n’umugore we imbere y’Imana mu nzu mberabyombi ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara. Icyo gihe ni ibintu byatunguye abantu benshi kubona uzwiho […]
DRC:Akandi gace katari kamenyerewemo imirwano kabaye isibaniro y’amasasu hagati ya M23 na FARDC
Kuva mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, imirwano ikaze yahuje ingabo za Kongo(FARDC) n’Ihuriro ryayo n’abarwanyi ba M23 mu gace ka Bihambwe na Mema.Muri iyi mirwano humvikanye uguturika kw’intwaro ziremereye. Aka gace ka Bihambwe, gaherereye ku muhanda munini ugana ku murwa mukuru wa teritwari ya Masisi mu bilometero 6 uvuye […]
Apotre Mignonne Kabera yahaye umugore mugenzi we imodoka nshya

Umuyobozi uhagarariye urusengero rwa Noble Family Church akaba ari na we warushinze, Apostle Alice Mignonne Kabera yatanze imodoka ya miriyoni 8 n’igice, ayiha umuvugabutumwa Nyirapasika wafashijwe n’umuryango wa Women Foundation washinzwe n’uyu mudamu. Nyirapasika n’umuryango we bahawe impano y’akataraboneka y’imodoka ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024. Apostle Mignonne yisegura kuri uyu muryango ko […]
M23 yarashe ibisasu mu birindiro bya FARDC n’abambari bayo
Umutwe wa M23 uravugwaho kurasa ibisasu mu birindiro Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bazo bafite mu mujyi wa Sake no mu gace ka Lac-Vert gaherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma. Ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe ni bwo ibyo bisasu byarashwe, ubwo imirwano ikomeye yarimo ijya mbere yahagati ya M23 […]
Kenya:Habaye impanuka ikomeye yahitanye abanyeshuri benshi ba Kaminuza
Impanuka ya Bisi yari itwaye abanyeshuri biga muri Kaminuza yitiriwe Jumo Kenyatta, yaguyemo abanyeshuli 11 nyuma yo kugongana, n’ikamyo ubwo habaga ibisikana. Aba banyeshuri ba kaminuza ya Jumo Kenyatta bari berekeje mu mujyi wa Mombasa uri ku nkombe z’inyanja ubwo impanuka yabaga ku muhanda munini w’ i Maungu, ku birometero 360 uvuye ku murwa mukuru […]
Mushikiwabo yavuganiye umuhanzikazi Aya Nakamura ukomeje kwibasirwa n’Abafaransa
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yamaganye ivangura ririmo gukorerwa umuhanzikazi Aya Nakamura mu Bufaransa nyuma y’aho Perezida Macron amusabiye kuzasubiramo indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare w’Umufaransakazi, à‰dith Piaf, mu muhango wo gufungura Imikino ya Olimpike izabera i Paris kuva ku itariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024. Nyuma y’uko Perezida Macron […]
Umuhanzi wa mbere muri Gospel mu Rwanda yujuje Miliyoni
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi ari kwishimira kuzuza abamukurikira ku rubuga rwa Youtube (Subscribe) basaga miliyoni imwe. Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugenda waguka uko bwije n’uko bukeye, bitewe n’abantu bawukora. Iyo bigeze mu Rwanda, umuhanzi Israel Mbonyi ahinduka inyenyeri muri wo […]
Tanzania: Agahinda ni kose ku barundikazi b’impunzi bafite abagabo bafungiwe ahatazwi
Bamwe mu barundikazi bafite abagabo bafungiye mu nkambi ya Nduta na Nyarugusu bari gutabaza, nyuma y’uko baheruka abagabo babo bafungwa ariko bakimwa amakuru yabo kugeza ubwo banabwirwa guhunguka batarikumwe nabo. Aba babyeyi bavuga ko abagabo babo bagiye bafungwa mu bihe bitandukanye bazira amakosa bakoze ariko bagafungirwa mu makasho batazi yewe ngo banasaba kubasura ntibemererwe.Bavuga ko […]
Kirehe: Ntibivugwaho rumwe uburyo yakize SIDA, undi agakurwa mu kagare adakize
Mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina akagari ka Ruhanga, habereye ibyiswe ibitangaza by’Imana, ariko nyamara nyuma ababibonye baza kwemeza ko bishobora kuba byari ibikabyo by’amasengesho. Bamwe bizeye ko bakize uburwayi nyuma yo gusengerwa, abandi bakaba bari bahanze amaso tombora gusa. Igiterane cy’ivugabutumwa cyabaye guhera tariki ya 07 kugeza ku ya 10 Werurwe 2024. […]
Ni ibiki bikubiye mu butumwa Tshisekedi yoherereje Lourenà§o?
Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola ku wa Kabiri yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula. Ibiro Ntaramakuru Angop by’Abanya-Angola na Perezidansi y’iki gihugu bombi batangaje ko Lutundula yari yashyiriye Lourenà§o ubutumwa bwa mugenzi we, Félix Antoine Tshisekedi. Kugeza ubu ibikubiye muri ubu butumwa ntabwo bizwi, gusa Angop yavuze ko bwaba […]
Ntwali Fiacre arifuzwa na Mamelodi Sundowns
Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre arifuzwa n’amakipe abiri akomeye ashaka kugura amasezerano ye ndetse bakanamushyira ku mushahara wisumbuyeho ku wo yafataga mu ikipe arimo. Ikipe ya NEC Nijmegen ikina ikiciro cya mbere mu Buhorandi yifuje uyu muzamu uhagaze neza muri minsi aho ishaka kugura amasezerano ye afite […]
London: Abakozi b’ivuriro bagerageje kwinjira mu makuru bwite ya Princess Kate
Urwego rukurikirana amakuru mu Bwongereza rurimo gusuzuma raporo z’abakozi bo mu bitaro Igikomangomakazi cya Wales, Kate Middleton, yabagiwemo, bivugwa ko bagerageje kwinjira mu makuru y’ubuzima bwe bwite. Ikinyamakuru Daily Mirror cyatangaje ko abakozi bo ku ivuriro London Clinic, rikunze gukoreshwa n’abagize umuryango w’ibwami – “bagerageje kugera kuri raporo zigaragaza uko ubuzima bwe (Kate) buhagaze”. Ibiro […]
Urugo rwa Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo rwasatswe amasaha 5
Abashinzwe iperereza bo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri bagabye igitero ku rugo rwa Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, mu rwego rwo gukora iperereza kuri ruswa. Iki gikorwa cy’Ubuyobozi bushinzwe Ubugenzacyaha bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushinjacyaha (NPA) gifitanye isano n’iperereza rikomeje gukorwa ku byaha bya ruswa byaba byarakozwe na Mapisa-Nqakula igihe yari minisitiri w’ingabo […]
Jeannette Kagame yakiriye umuyobozi wa BAL
Madam Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro birambuye ku bijyanye no guteza imbere siporo mu rubyiruko na Claire Kamanzi usanzwe ayobora NBA Africa ndetse na Amadou Gallo Fall Perezida wa Basketball Africa League (BAL) Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 nibwo Madam Jeannette Kagame yakiriye umuyobozi wa NBA Africa, Claire Kamanzi na Perezida wa […]
Nyabihu:Batatu mu bacyekwaho kwica mudugudu bakanamuca igitsina batawe muri yombi
Mu Karere ka Nyabihu Akagali ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera Akagali ka Jali, haravugwa inkuru ya Mudugudu wishwe akaswe igitsina, Batatu bacyekwaho ubwo bugizi bwa nabi batabwa muri yombi. Ni amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024, aho uwari umuyobozi w’umudugudu witwa Mugabarigira Eric yishwe n’abantu bataramenyekana. Icyakora abantu batatu bacyekwaho […]
Sudan:Abagore barokotse ubwicanyi barembejwe no gufatwa ku ngufu
Muri Sudani ibintu bikomeje kuba bibi nyuma y’uko ubwicanyi bukomeje gukaza umurego , ubu noneho ikivugwa n’ifatwa ku ngufu ririmo kwiyongera umunsi ku munsi. Abacitse ku icumu ry’intambara bahungiye mu bihugu by’ibituranyi baganiriye na BBC, bavuga ko Abasivili bafatiwe mu ntambara b’igitsinagore ko uretse kuba iyo bafashwe bicwa, banafatwa ku ngufu batitaye ku byiciro by’ubukure. […]