MINAGRI irikwiga uko yagoboka abarobyi b’isambaza bahombywa no gukoresha Peterori mu mwuga

Sangiza iyi nkuru

Abarobyi b’Isambaza barataka igihombo baterwa no kuba bakoresha ibikoresha gakondo bityo ugasanga biri kubashyira mu gihombo.

Aba barobyi bavuga ko bakunze gukorera mu bihombo kubera ko peteroli yahenze kandi n’umusaruro w’isambaza ukaba warabaye muke cyane.Batanga urugero rw’uko hari nk’igihe itsinda ry’abarobyi 10 bashobora kuroba ibiro bibiri by’isambaza bashoye ibihumbi 16 frw bya peteroli.

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi iratangaza ko igiye kureba uko mu burobyi bw’isambaza hakwifashishwa ubundi buryo butanga urumuri butari ugukoresha amatara akoresha peteroli nk’uko bikorwa ubu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr.Musafiri Ildephonse ubwo yasuraga abarobyi b’i Karongi, yavuze ko ari ubwa kera bukaba n’ubwa gakondo ku buryo bukwiye kuba butagikoreshwa ubu.

Ubusanzwe ubu burobyi bukorwa hifashishijwe amatara y’ibirahure bashyiramo peterori hanyuma isambaza zikaza zikurikiye urumuri, ibintu bavuga ko bibahendesha cyane.Bifuza ko hashakishwa ubundi buryo bwasimbura peteroli n’amatara.

Ndorimana Jean Claude ,Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri MINAGRI, avuga ko hari kurebwa ubundi buryo bwakwifashishwa bugasimbura peteroli n’amatara. Kimwe mu biri gutekerezwa ni ugukoresha amatara akoresha imirasire y’izuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *