Amerika yatangaje ko kugeza ubu Washington, nta mafaranga ifite yo kugurira ibitwaro Ukraine mu Ntambara iyihanganishijemo n’Uburusiya, gusa ngo izakomeza iyishyigikire.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Lloyd Austin nyuma y’inama yagarukaga ku kibazo cya Ukraine.
Yizeje inshuti ze z’Uburayi ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden butarota butezuka mu gushyigikira Ukraine, n’ubwo Washington ubu nta mafaranga ifite yo kuyigurira ibirwanisho.
Lloyd Austin yagize ati: “Ingabo za Ukraine ziri mu bibazo bidasanzwe n’intambara zikomeye. Abasivire ba Ukraine bari mu bitero by’urudaca bikoresha misire z’Uburusiya n’amadrone ya Irani.”
Yakomeje agira ati”Rero ubutumwa bwacu uno musi n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itazareka ngo Ukraine ikomeze kugerwa amajanja n’ubwo Amerika nta mafaranga ifite yo kuyigurira intwaro.”
Hagati aho, Austin ntabwo asobanura neza uburyo Amerika izafashamo Ukraine kuko inama y’abadepite n’iy’Abasenateri itarimo kwihutisha gahunda y’amafaranga yari yateganyije guha Ukraine.
Ni amafaranga ubutegetsi bwa Biden bwavuze ko bwari koherereza Ukraine nk’imfashanyo ya gisirikare ya miliyoni 300 USD ariko bikaba bigikomeje kugibwaho impaka.



One Response
USA: Minisiteri y’Umutekano yavuze ko ubu Amerika nta mafaranga ifite yo kugurira intwaro Ukraine
Noneho
Ikirene
Iragowe
Ubwo
Amerika
Yatangajeko
Ntamafaranga
Ifite
Yokubafasha
Putini
Arahahindura
Isibaniro.