UK: Umwana na nyina babanya-Uganda bafunzwe bazira koherereza inkunga mwenewabo wabaye icyihebe

Sangiza iyi nkuru

Vanessa Atim, umucuruzi ukomoka muri Uganda na nyina, Stella Oyella, bafunzwe bazira kohereza amafaranga mwene wabo winjiye mu mutwe w’iterabwoba, Daesh / ISIS muri Siriya.

Igipolisi gishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bwongereza cyatangaje ko ku ya 20 Werurwe 2024, ko cyataye muri yombi Stella Oyella w’imyaka 53 n’umukobwa we Vanessa Atim w’imyaka 32 bombi babakomoka muri Uganda ariko baba mu burasirazuba bwa Londres, bashinjwa kohereza amafaranga angana n’amapawundi Miliyoni 1.800 yahawe uwitwa Joseph Ogaba, mu 2014 wagiye muri Siriya kwifatanya n’ibyihebe.

Chimpreport itangaza ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Oyella na Atim bari ko bizi neza ko amafaranga bohereje yari ayo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba bya Ogaba, kandi ibimenyetso byakusanyijwe byerekanaga uburyo bakoze ibishoboka byose kugira ngo bahishe inzira byakozwemo.

Polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bwongereza yagize ati: “Atim na Oyella bahamwe n’icyaha cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira iterabwoba nyuma y’iperereza rikomeye riyobowe n’abayobozi bo mu kigo gishinzwe kurwanya iterabwoba cya Met, ku nkunga y’abayobozi ba Siriya”.

Taliki 18 Werurwe 2024, Oyella yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu naho Atim we akatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi icyenda.

Muri Nzeri 2014, Ogaba yavuye iwe mu majyaruguru ya Londres maze yerekeza muri Siriya, anyuze mu Budage na Turukiya.Uyu mugabo wari warahindutse umuyisilamu yasigiye umuryango we inyandiko ivuga ko agiye kwinjira muri Daesh.

Oyella ni mushiki wa Ogaba naho Atim akaba ari mwishywa we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *