screenshot_2024-03-21_100319.png

Uwabajije BNR niba STT yemewe mu Rwanda, ntiyorohewe

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Banki nkuru y’u Rwanda, BNR yagiriye inama abanyarwa kudakomeza gushora amafaranga yabo muri Company izwi nka STT (SuperFree to Trade), iyigaragaza nk’itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga.

Ibi BNR yabigarutseho iri gusubiza ikibazo cy’umukobwa ukoresha amazina ya Ishema Aline ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, wari ubajije niba Company ya STT yaba yemerewe gukora ibijyanye n’ubucuruzi bw’amafaranga.

Nyuma y’uko asubijwe na BNR, bamwe mu bakorana n’iyi Company batangiye kumubwira amagambo atari meza aho bamugaragazaga nk’umukobwa ushyanuka.

Ni ibintu uyu mukobwa atakiriye neza, aho yifashishije urubuga rwa X yatangaje ko yatangiye kugenda yakira bumwe mu butumwa bumutuka ndetse bunamubwira ko bazamukubita.

Yagize ati: “Ngiye gushaka bodyguard kuko hari n’abari kumbwira ngo bazampondagura igitwe bakimene.”

Nyuma y’ubwo butumwa yasohoye, bamwe babutanzeho ibitekerezo bamukomeza kuko ibyo yakoze byari ukubaza kugira ngo ashire amatsiko, ni mu gihe hari abandi bamugize igicibwa ko ashaka kububikira imbehe yabo.screenshot_2024-03-21_100319.pnggji3kr6weaamtxm.jpggjkygbaxmaeytqe.jpggjkygbkxiaavxnj.jpg

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Uwabajije BNR niba STT yemewe mu Rwanda, ntiyorohewe
    Wibeshyera abagore kuko ibyo yabajije birokoye benshi. Iyo bidafungwa ubu hari kuzahomba benshi.

    Reka abahombye habeho ko biyakira maze abasigaye babikiriremo.

    Ubutwari busaba kutirebaho tukareba ku nyungu za benshi.

  2. Uwabajije BNR niba STT yemewe mu Rwanda, ntiyorohewe
    Wibeshyera abagore kuko ibyo yabajije birokoye benshi. Iyo bidafungwa ubu hari kuzahomba benshi.

    Reka abahombye habeho ko biyakira maze abasigaye babikiriremo.

    Ubutwari busaba kutirebaho tukareba ku nyungu za benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *