Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), itangaza ko abacuruzi baherutse kwinjiza umuceri mu gihugu utujuje ubuziranenge ukaza gufatwa, bafite amahitamo abiri gusa.
Ayo mahitamo MINICOM ivuga ko ari ukuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha ku bagura ibiryo by’amatungo kuko udashobora kuribwa n’abantu.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 21 Werurwe 2024.
Toni zahagaritswe kugurishwa ni izigera kuri 720 z’umuceri wavuye mu mahanga, bivuga ko urimo impeke nyinshi zimenetse kandi udakwiriye kuribwa n’abantu.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) n’Ikigo gishinzwe gusuzuma Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), byahagaritse uwo muceri nyuma yo kuvumbura ko utandukanye n’ubwiza bwamamajwe ku mifuka upfunyitsemo.
Ni mu gihe umuceri wose wafatiriwe ari toni zirenga 1200 ariko uri mu byiciro bitandukanye ndetse hari uwasanzwe wujuje ubuziranenge urarekurwa.
Minisitri Dr Ngabitsinze yavuze ko hafashwe ingamba zo gupima umuceri nyuma y’iminsi myinshi hinjira imiceri iva muri Tanzania kandi n’abaguzi binuba ko bahabwa utandukanye n’uwo basabye.
Ati “Rwanda FDA yagiye gupima bivamo ko abacuruzi benshi babeshye ibiri ku mufuka bidahuye n’ibiri imbere.’’
Mu biganiro aba bacuruzi bagiranye n’ubuyobozi bemeye amakosa,ariko bavuga ko batari babizi.Kuri iyi ngingo Minisitiri Ngabitsinze avuga ko bitazwi niba ibyo bavuga ari ukuri cyangwa niba atari ukuri gusa igihari n’uko basabwa gusubiza umuceri aho waguzwe cyangwa bakawugurisha abafite amatungo kuko byo ngo biremewe.
Mu byabaye, Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko mu byabaye bakuyemo isomo ko bakwiye kurengera umuguzi n’Igihugu ndetse n’abacuruzi bakwiye gushishoza.
Mu bugenzuzi bwakozwe na Rwanda FDA ubwo uyu muceri wafatirwaga taliki 15 Werurwe 2024,bwerekanye ko wari wanditseho nimero rimwe ariko wapimwa bikaboneka ko ari nimero kabiri cyangwa nimero rimwe ugasanga ari iya gatatu.
DR Ngabitsinze asanga aba bacuruzi bakwiye gufata isomo bashingiye ku byabaye bityo bakajya bashishoza.



2 Responses
MINICOM isanga abaherutse kwinjiza mu gihugu umuceri utujuje ubuziranenge bafite amahitamo abiri gusa
Ndabaza kuki mu mahitamo bafite hatarimo kuba banawusya ukagurishwa Ari ifu? Bityo tukiga no kurya ifu y umuceri.
MINICOM isanga abaherutse kwinjiza mu gihugu umuceri utujuje ubuziranenge bafite amahitamo abiri gusa
Ese ubwo uwo muceri uramenaguritse cyane kurusha umuceri bita uwa “kigori” wa hano mu Rwanda.Harya ngo ukwiye guhabwa amatungo?Abantu basigaye barya amajanja y’inkoko none ngo umuceri nuhabwe amatungo kuko umenetse keretse niba intete zamenaguritse atari iz’umuceri.Umuceri mwiza uri kugura 1800fr ku kilo; mwawugurishije se 1000fr/ku kilo kuruta kuwuha amatungo.