Ingabo z’abaparakomando zitavuga rumwe na Leta muri Sudani (RSF) zanze amasezerano hagati ya guverinoma n’inzego z’umuryango w’abibumbye zo gutanga imfashanyo z’ubutabazi mu karere ka Darfur karimo intambara.
Ibi bibaye nyuma yuko guverineri w’akarere atangaje inzira nshya yo gutanga imfashanyo z’ubutabazi ku butaka bw’iburengerazuba bwa Darfur aho umutwe wa RSF ubarizwa.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri ako gace kibitangaza , guverineri yumvikanye n’inzego z’umuryango w’abibumbye ko mu gutanga imfashanyo hakoreshwa inzira iva Port Port Sud ikanyura muri Al-Dabba mu majyaruguru ya Sudani, agace kagenzurwa n’ingabo za RSF ariko zirabyanga.
Uyu mutwe wavuze ko ufite ibimenyetso n’amakuru byerekana ko mu mfashanyo Loni ishaka kunyuza mu duce irimo ingabo za Leta zagerageje kwinjiriramo kugirango zibaroheho ibisasu.
Intambara hagati y’ingabo za Sudani n’abaparakomando ba RSF(Rapid Support
Force) yatumye abantu miliyoni 18 babura ibyokurya abandi barahunga.
Mu kwezi gushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) yavuze ko ryashoboye gusa gutanga ubufasha bw’ingenzi ku 10% by’abakeneye ubufasha mu turere twishora mu makimbirane, nka Darfur.


