Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze muri BK Arena aho bifatanyije n’ibihumbi by’abitabiriye igitaramo InkuruYa30 cy’Itorero Inyamibwa AERG.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024 nibwo Itorero Inyamibwa AERG ryakoze igitaramo mbaturamugabo bise InkuruYa30.
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Akigera muri BK Arenna, Perezida Kagame yashimiwe n’abitabiriye igitaramo InkuruYa30 cy’Itorero Inyamibwa AERG.
Umushyushyarugamba, Lion Imanzi wayoboye iki gitaramo yasabye abitabiriye gushimira Perezida Kagame mu buryo bw’umwihariko.
Yagize ati “Inkuru ya 30 ntabwo yari kuba yuzuye iyo umubyeyi wagize uruhare kugira ngo uru rugendo rube rugezweho aba adahari.”
Itorero Inyamibwa AERG ryashinzwe mu 1998, i Butare mu Majyepfo y’u Rwanda mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Abarishinze bari bagamije kuvana mu bwigunge abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu mbino n’umuco.






