Barafinda yahuruje imbaga ubwo yakubitwaga amaso mu mujyi wa Kigali— REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Barafinda Sekikubo Fred ubwo yagaragaraga mu mujyi wa Kigali yahuruje imbaga n’bari mu mirimo yabo baba bayihagaritse babanza kumushungera.

Ahagana saaa cyenda n’igice (15:30) zo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kanama 2017, nibwo Barafinda yaciye mu Muhima muri Karitiye ya Njamena, imbere ya Hoteli Okapi, yakozweho uruziga, itangazamakuru rirahurura abaturage na bo babona akanya ko kumwifotorezaho.

Barafinda yari yambaye lineti z’umukara yazamuye akazishyira mu gahanga, ikote ry’umukara rirerire avuga ko ryakorewe mu Butaliyani (Made in Italy), ishati ya kaki yafunzeho karuvati ndende irimo amabara y’umutuku n’umukara, ipantalo nini yafungishije umukandara hasi yambaye inkweto nini y’umukara yahanaguje Siraji, afite n’ ivarisi mu ntoki.

V

Barafinda yaririmbiye abari aho indirimbo utamenya ururimi ziririmbyemo avuga ko ari izo yaririmbaga mu buto bwe izindi 7 avuga ko atapfa kuziririmba atabanje gusaba uburengenzira abo mu ishyaka RUDA.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yatangarije byinshi aho, avuga ko n’ubwo yahombye ntiyemererwe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ko intsinzi iri mu biganza by’uwari usanzwe ari Perezida.

Ati “N’ubundi sinamuvuga nzamuvumba, ejo tuzazinduka tujya gutora n’ubundi azigaragaza, reka dutegereze ejo”.

Mu minsi ishize nibwo yatangaje ko Abanyarwanda bahombye ndetse ko banahombanye kuba atarakundiwe kwiyamamaza, umukobwa wari aho yamubajije icyo yashatse kuvuga.

Yamusubije agira ati “Urabona guhomba, umuntu aba abyibushye, iyo umuntu ahombye akomeza kubyibuha? Arananuka”. Guhombana yabisobanuye ko ari ukunanuka.

F2

Barafinda na Lineti z’umukara yazamuye akazishyira mu gahanga

F3

Iyi niyo Varisi yari yitwaje n’inkweto yari yambaye y’umukara

F4

Akaboko kamwe kari gafashe ivarisi akandi gatwaye igitabo

F5

Kubera ubwinshi bw’abari bamushungereye, umunyamakuru yafatiraga amashusho kure

F6

Abamotari n’abandi bavaga mu mirimo yabo bari bashungereye

F7 F8 F9 F10

C1

Aha Barafinda yaririmbaga

C3

Benshi bagiye bamwifotorezaho, bamuseka bagiraga bati “Reka twifotoreze kuri Perezida”

C2 C4

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *