Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyanyomoje amakuru yavugaga ko hari abasirikare bacyo baheruka kwishyikiriza umutwe wa M23.
Ikinyamakuru National Security News giheruka gutangaza ko hari abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize bamanitse amaboko imbere y’umutwe wa M23 boherejwe kurwanya.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko aba basirikare kuri ubu M23 ibafite nk’imfungwa z’intambara, nyuma yo kubafatira mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize.
Byavuzwe ko mu basirikare bafatiwe muri iyo mirwano harimo n’abanya-Malawi, ndetse ko hari n’abayiciwemo.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo mu itangazo cyasohoye cyavuze ko gitera utwatsi “amakuru avuga ko babiri mu basirikare bacyo bishyikirije inyeshyamba za M23 nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru”.
SANDF yavuze ko nta musirikare n’umwe mu bo yohereje muri RDC wigeze afatwa.
Yanzemo ko inkuru ya National Security News igamije gusiga icyasha isura yayo, ndetse ko atari ubwa mbere yandikwaho inkuru nk’izi.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo kandi cyavuze ko ibyakozwe ari ugutesha agaciro Ingabo zacyo ziri muri RDC bikozwe n’abantu batagaragara, gishimangira ko kitazigera na rimwe cyemera ko isura yacyo isigwa icyasha.
SANDF yahakanye amakuru y’ifatwa ry’abasirikare bayo, mu gihe amakuru ariho avuga ko hari abasirikare bayo batandatu bari mu maboko ya M23.


