Nyuma y’itangazwa ry’amajwi y’agateganyo yavuye mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda, aho umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi 98,63%, abaturage b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke batangiye kubyina intsinzi, bamwe ijoro ribakeraho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo Bwiza.com yazengurukaga umujyi wa Rusizi kuri uyu wa Gatandatu, abaturage nta kindi bavugaga kitari ukwishimira intsinzi y’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame cyane cyane ko ngo ari bo bamwisabiye kwiyamamaza ,bakaba batari kubura kumutora, bakanemeza ko uko bamutoye ari na ko bazamushyigiikira kugira ngo ibyo agenda abagezaho hatazagira ikibikoma mu nkokora.

Singayirwa Martin ucururiza muri uyu mujyi akaba asanzwe atuye mu murenge wa Giheke muri aka karere, yabwiye Bwiza.com ko batigeze basinzira, ko aho hatangarijwe ko Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi hafi 100% baraye babyina bugacya ntibakangwe n’ijoro.
Yagize ati’’ gutsinda kwa Paul Kagame ni ugutsinda kwacu abaturage twese. Mfite imyaka 66 y’amavuko, natoye kenshi ariko amatora y’iki gihe aba ari meza rwose, cyane cyane ko dutora tuzi icyo dukora, duhera ku bifatika, kwishimira ko uwaduhaye yongeye gutsindira gukomeza kuduhaza byinshi, ntacyo twari kuba dukora mu buriri tutagiye kurara twishimira umusaruro uvuye mu byo twikoreye ubwacu.’’
Abamotari na bo bagaragaje ko bishimiye iyi ntsinzi ya Paul Kagame kuko yatumye abenshi babona moto zabo batari kuzazibona kubera gahunda yo kwihangira imirimo yashishikarije abanyarwanda, abasore bagashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bakazibona, bakajya baka moto ku nguzanyo bagakora bakishyura igihe gito zikaba zibaye izabo, bakabona uwabakuye mu bushomeri batabura kwishimira ko atsinze ngo akomeze abahe n’ibindi.

Bamporiki Damascène yagize ati’’ abamotari turamukunda cyane kuko yagiye aturwanira ishyaka igihe kirekire, kwishimira intsinzi ye byari ihame kuri twe kandi tuzakomeza kumushyigikira turushaho gucunga umutekano mu bo dutwara, cyane cyane ko dutwara abantu b’ingeri zinyuranye, gutahura uwashaka kudusubiza inyuma bikaba byatworohera.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harelimana Frédéric yavuze ko abaturage be bishimiye ko batoye kuri 98,4% bikaba bishimishije, ari yo mpamvu abaturage bakesheje ijoro kuri sitade y’aka karere babyina bishimiye,kuko bazi icyo gutsinda k’umukandida wa bo bivuze ku iterambere rya bo.
Yagize ati’’ dutangiye ibihe bishya bigomba guhindura uyu mujyi wa Rusizi ku buryo buri wese uzajya awugeramo azajya yumva ari mu mujyi koko. Nta wundi uzabitugezaho ni Paul Kagame kandi yarabidusezeranije ubwo yazaga kwiyamamariza ino. Kumutora bikavuga gushimangira iryo terambere n’umutekano usesuye muri aka karere, ari byo abaturage baraye bishimira.’’
Ku ruhande rw’akarere ka Nyamasheke, umuyobozi wa ko, Kamari Aimé na we yabwiye Bwiza.com ko abaturage be bishimye intsinzi kugeza mu masha akuze y’ijoro, cyane cyane ko na bo ivuze byinshi ku mibereho yabo n’iterambere Paul Kagame yabasezeranije yiyamamaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati’’ Nyamasheke Paul Kagame ayigejeje kure mu iterambere rwose ntawe utabibona. Gutsinda kwe rero bivuze byinshi cyane ku baturage bacu mu mibereho myiza yabo, ari yo mpamvu nyuma y’ibikorwa byo kumwamamaza n’amatora bari basigaje kumenya ibyayavuyemo na byo bakaba babyishimiye cyane, baniyemeza kumufasha gukomeza urugamba rw’iterambere no kurinda ibigenda bigerwaho.’’
Abaturage bo muri utu turere bavuze ko igisigaye ari ugukomeza umuvuduko w’iterambere banasegasira ibyagezweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre@bwiza.com


