Kera kabaye muri RDC hashyizweho Guverinoma nshya, Bemba ahindurirwa imirimo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye atangaje Guverinoma nshya y’iki gihugu igizwe n’abaminisitiri 54 biganjemo abashya.

Ni Guverinoma yatangajwe nyuma y’amezi atandatu Perezida Felix Antoine Tshisekedi atorewe kuyobora RDC muri manda ya kabiri izamara imyaka itanu.

Muri iyi Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Jean Pierre Bemba Gombo wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ingabo yahinduriwe imirimo; agirwa Minisitiri w’Ubwikorezi. Inshingano yari afite zahise zihabwa Guy Mwadiamvita.

Undi wahinduriwe imirimo ni Julien Paluku wavanwe ku mwanya wa Minisitiri w’Inganda akagirwa uw’Ubucuruzi bwo hanze y’igihugu, mu gihe Didier Budimbu yagizwe Minisitiri w’Imikino. Budimbu wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibikomoka kuri Peteroli yasimbuye Francois Kabulo Mwana Kabulo.

Ba Minisitiri babiri barimo Patrick Muyaya wari usanzwe ari uw’Itangazamakuru n’Itumanaho na Eve Bazaiba wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije ni bo bagumanye inshingano bari basanganywe.

Mu zindi mpinduka zikomeye ni uko Jacquemain Shabani Lukoo yafashe umwanya wa Peter Kazadi nka Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu ndetse n’uw’ibijyanye na gasutamo, mu gihe Guylain Nyembo wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi yagizwe Minisitiri w’Igenamigambi.

Ni mu gihe ThĂ©rèse Kayikwamba yasimbuye Christophe Lutundula ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wungirije akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *