Tanzania yacyuye impunzi z’Abarundi zitagiraga ibyangombwa

Sangiza iyi nkuru

Reta ya Tanzaniya kuri uyu wa gatatu yacyuye impunzi z’Abarundi zigera ku 1,078 bari bagishakisha ubuhungiro mu nkambi ya Nyarugusu.

Abacyuwe bari biganjemo abari batuye mu nkambi bagishakisha ibyangombwa.

Ni Amakuru yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ibiro by’abimukira mu ntara ya Kigoma, Remigius Pesambili.Abenshi mu bacyuwe bajanywe mu ntara za Rutana, Cibitoke, na Cankuzo.

Pesambili yavuze ko icyo gikorwa kiri mu migambi ya reta ya Tanzaniya yo gucyura impunzi zose uyu mwaka by’umwihariko abaturuka mu bihugu bivugwa ko byagarutsemo amahoro.

Kuva mu mwaka w’2017 impunzi hafi 9,876 zitagira ibiziranga zamaze gucyurwa ku ngufu na reta ya Tanzania ariko nyuma hari abongeye kugaruka cyangwa bakongera guhungira mu bindi bihugu by’ibituranyi.

Gusa ku rundi ruhande, zimwe mu mpunzi zacyuwe zovuga ko impamvu hari abacyurwa bakongera guhunga ari igisobanuro cy’uko umutekano udahari.

Imigambi yo gucyura impunzi zose zahunze umutekano muke mu gihugu cy’Uburundi kuva mu mwaka w’2015 irimo gukomeza mu mu nkambi za Nduta na Nyarugusu. Ni mu gihe ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi(UNHCR), iherutse gutangaza ko iri mu biganiro na Leta ya Tanzania kugirango icyo gikorwa cyo kuzicyura gihagarare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *