Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ,OMS, igaragaza ko umuntu umwe muri batandatu aba afite icyo kibazo, ndetse ingo zirenga miliyoni 48 zifite ibibazo byo kubyara.
Ubushakashatsi bugaragaza ko intanga ngabo zikomeje kuba iyanga hanze biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko mu myaka 50 ishize, intanga ngabo ku Isi zagabanyutse ku kigero kirenga 50%, ibiteye inkeke ku rugero ruri hejuru.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko intanga ngabo zifite ubuziranenge zabuze ahanini bigendeye ku mubyibuho ukabije wibasiye abatuye isi ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye.
Ibindi bibazo bitera ubucye bw’intanga, harimo kandi imihindagurikire y’ibihe, ibyo abantu barya n’indi myitwarire idahwitse, ni byo ntandaro iganisha ku kurumba kw’izi ntanga.
Ubusanzwe umugabo bivugwa ko afite intanga nke mu gihe amasohoro asohoye adashobora kubonekamo nibura intanga ngabo zigera kuri miliyoni 15 muri mililitiro imwe.
Iyo ari nke biba bisobanuye ko n’amahirwe yo gutera inda aba ari make hahandi bisaba umuntu gutegereza igihe kirekire hakaba n’ubwo bidakunze ko abona umwana.


