Burundi: Abahembwe amafaranga ya leta badakora bahawe igihe cyo kwishyikiriza ubuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’abakozi mu Burundi, Venuste Muyabaga, yasabye abakozi bahembwa na leta batari ku kazi kwishyikiriza ubuyobozi mu gihe kitarenze ukwezi. Yabitangarije mu nama yagiranye n’abo muri minisiteri zitandukanye kuwa 29 Gicurasi.

Minisitiri Muyabaga yakoresheje iyi nama na minisiteri zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uko akazi kifashe n’uko kagenda neza.

Muri iyo nama minisitiri yamenyesheje ko miliyari 3 arizo zimaze kumenyekana ko zibwe binyuze mu guhemba abantu batari ku kazi cyangwa batakibaho nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.

Muri ayo mafaranga yose imiriyoni 52 gusa nizo zimaze gusubizwa mu isanduku ya leta. Ayo mafaranga akaba yaratanzwe n’abantu bishyikirije ubuyobozi ku bushake bwabo nyuma yo kumenyeshwa ko bahembwa amafaranga atari ayabo.

Minisitiri Venuste Muyabaga yahise ashyiraho igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe kugira ngo abakozi bazi ko bahembwe amafaranga bazi neza ko batakiri ku kazi bishyikirize ubuyobozi mbere y’uko icyo gihe kirangira.

Nibitaba ibyo, ngo abazafatwa barahembwe amafaranga ya leta batari ku kazi kandi batarishyikirije ubuyobozi bazafatwa nk’ibisambo byibye leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *