RALGA yabonye umunyamabanga mushya uje gusimbura Ladislas Ngendahimana uherutse kwegura kuri uwo mwanya.
Habimana Dominique niwe wemejwe nk’umunyamabanga mushya w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA).
Ku wa 1 Kamena 2024, nibwo Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku mirimo yari amazeho imyaka itandatu.
Mu Nteko Rusange ya RALGA yabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2024, nibwo Habimana Dominique yaherewemo izo nsingano.
RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego.


