“ Twizera ubutabera bw’u Bwongereza, dukomeje kwizera ko umunsi umwe aba bakekwaho jenoside bazaza mu Rwanda bakaburanishwa ”, uyu ni minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye kuri uyu wa Gatandatu ushize.
U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza bwinangira kugira icyo bukora ku bantu batanu bashinjwa uruhare muri jenoside bari ku butaka bw’iki gihugu kivuga ko gifite ubutabera butabogama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abantu basaga miliyoni, bamaze imyaka igera mu 10 basaba ubutabera bw’u Bwongereza kutoherezwa kuburanira mu Rwanda, ibintu bifatwa nko gutinza ubutabera.
Minisitiri Busingye agira ati: “ Mu myaka 10 ishize, twakomeej kugerageza uko abantu batatu bakekwaho uruhare muri jensoide baba mu Bwongereza baburanishwa ariko ntacyo bitanga ”.

Kuwa 28 Ugushyingo 2016, Urukiko Rukuru i London rwagombaga kumva ubujurire bw’Abanyarwanda batanu basabaga kutoherezwa mu Rwanda.
Muri iki kibazo kitararangira kuva mu 2008, buri umwe muri aba bantu batanu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo bashinjwa nk’uko bavuzwe mu nkuru zabanje ni; Dr Vincent Bajinya alias Brown, kuri ubu uba ahitwa Islington, mu majyaruguru ya London, Charles Munyaneza, wahoze ari Burugumesitiri wa Kinyamakara, Celestin Mutabaruka, wari pasitoro mu itorero ry’Abapantekote, ushinjwa uruhare mu rupfu rw’abantu 20,000, Emmanuel Nteziryayo, wahoze ari Burugumesitiri wa Mudasomwa wageze mu Bwongereza akiyita Emmanuel Ndikumana avuga ko asaba ubuhungiro aturutse mu Burundi, na Celestin Ugirashebuja, wahoze ari Burugumesitiri wa Kigoma. Uyu wa nyuma akaba ashinjwa kuba yarabeshye Abatutsi akabakura ho bari bihishe yarangiza akabateza abicanyi.

Ubwo yagezaga ijambo ku banyamuryango ba Umubano Project, igizwe n’Abongereza bakomoka mu ishyaka ridaharanira impinduka (Conservative Party), mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda, basoje urugendo rwabo mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu ushize, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yagaragaje ko yizeye ko u Bwongereza buzageraho bugaha iki kibazo agaciro.
Ati: “ Twizera ubutabera bw’u Bwongereza, dukomeje kwizera ko umunsi umwe aba bakekwaho jenoside bazaza mu Rwanda bakaburanishwa ”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva mu 2007 nibwo ishyaka Conservative Party n’u Rwanda byatangije Umubano Project wibanda ku nyungu za politiki hagati y’ibihugu byombi nk’uko KTPress ivuga. Uyu mubano nyuma waje kwagurwa ugera no mu bikorwa by’imibereho myiza.

Abagize iri hurirro baturutse mu Bwongereza, kuwa Gatandatu bakaba barasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bamaganiye jenoside n’ubundi bugizi bwa nabi bushingiye ku bwoko.
Umwe muri aba warokotse jenoside yakorewe Abayahudi, Susan Pallack w’imyaka 86, yatanze ubuhamya ari kumwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Susan yavuze ko muri iyi jenoside yabakorewe yabuze abantu 50 bo mu muryango we agasigara wenyine ntacyo asigaranye ariko akiyemeza gukomeza kubaho.

Ati: “ Ndahumuriza mwebwe mwabuze abo mwakundaga muri jenoside, ndabizi uko bimera kubura umuryango wawe .”
Minisitiri Johnston Busingye akaba yaravuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) zitari impanuka ahubwo zateguwe zigashyirwa mu bikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


