Sinkeneye kwemeza Obama, Trump, kuri njye ntacyo bivuze–Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yemeza ko u Rwanda rutagamije kwemeza abategetsi b’Abanyaburayi n’Abanyamerika ko rugendera kuri demokarasi yabo, ahubwo rugamije kubaho ubuzima bwarwo. Yabitangarije ikinyamakuru the Daily Telegraph nyuma y’ibyagiye bivugwa ko Perezida Kagame ari mu bayobozi ba Afurika bagize uruhare mu ihindurwa ry’itegeko nshinga kugirango bagume ku […]
Rubavu: Abahawe inkoni y’ubushumba mu iterero rya EPR basabwe gushakisha Intama zazimiye
Itorero E.P.R (Eglise Presbiterienne au Rwanda),ni rimwe mu matorero ya Giprotestanti yageze mu Rwanda kera kuko rimaze imyaka isaga 110, aho amateka agaragaza ko ryigeze kugira abayoboke benshi cyane kurusha ayandi madini ya Giporotestanti, ariko kurI ubu si ko bikimeze kuko abenshi bagiye barivamo. Rev Dr Nagaju Muke watanze inyigisho imbere y’imbaga y’abitabiriye iki […]
Uburyo wakoresha ugakundwa n’uwo wifuza udakoresheje amafaranga
Ubusanzwe abasore benshi bizerera mu mafaranga ku buryo kwegera umukobwa nta mafaranga aba yumva nta cyizere bimuha, ndetse no mu buzima busanzwe ugasanga kugirango babone abakunzi bibasaba kwigomwa byinshi no gutakaza amafaranga menshi. Mbese wari uzi ko hari uburyo ushobora gukoresha ukigarurira umutima w’umukobwa wakunze nta mafaranga ukoresheje cyane ko n’iyo uyakoresheje igihe kikagera ukayabura […]
Abanyeshuri basaga 350 bagiye kwitabira irushanwa rya FEASSA muri uku kwezi
Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza urutonde rw’amakipe y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazitabira irushanwa mu mikino itandukanye mu karere k’afurika y’Iburasirazuba, FEASSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations). Nk’uko byatangajwe, ngo amakipe agera kuri 21 ni yo azahagararira u Rwanda muri iyi mikino, iy’uyuu mwaka ikaba izabera i Gulu mu Majyaruguru ya Uganda […]
RDC: Abakoloneri babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba
Byibuze abasirikare bakuru babiri mu ngabo za Congo (FARDC) biciwe mu mirwano ikomeye yabahuje n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF muri Beni kuri iki Cyumweru. Ibitero byagabwe n’inyeshyamba ku birindiro bitatu by’ingabo za Congo byatangiye kuwa Gatandatu, bikurikirwa n’ingabo za Congo kuri iki Cyumweru na zo zigaba ibitero ku nyeshyamba nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu […]
Umujyi wa Kigali wijeje igisubizo kirambye abicwaga n’ingona bavoma Nyabarongo
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu batatu bamaze kwicwa n’ingona bajya kuvoma mu mugezi wa Nyabarongo, ku gice giherereye mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, kavuga ko kahagurukiye icyo kibazo. Ni nyuma y’uko, ku cyumweru, tariki ya 23 Nyakanga 2017, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, uwitwa Nyirampakaniye Sperata, umubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko […]
Umugore wagaragaye agenda yambaye ubusa mu muhanda yateje urujijo (Amafoto)
Umugore utabashije kumenyekana amaziya yatunguye abantu ubwo yagaragaraga agenda mu mujyi rwagati wa Bolonga yambaye ubusa hose hose abamubajije uko byamugendekeye akababwira ko yumva adashaka kwambara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore watemberaga mu mujyi w’ubukerarugendo uri mu gihugu cy’u Butaliyani yasaga n’uva guhaha kuko yari afite uruboho mukwaha rurimo ibintu ubona ko nta murima umucira urubanza […]
Ndi umukobwa uzashyingirwa mu kwa 2, nsigaye numva nshaka imibonano mpuzabitsina cyane- Nkore iki?
Mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha nibwo mfite ubukwe n’uwo tugiye kurushingana ariko ikibazo mfite muri iyi minsi, nsigaye numva nshaka imibonano mpuzabitsina cyane, mungire inama y’icyo nakora. Ubundi mu mucyo wa Kinyarwanda nta mukobwa upfa kubwira umusore ko amushaka, kuko ashobora guhita yumva ko ari indaya cyangwa utagira uburere, ariko mu by’ukuri numva nshiriramo. […]
Impunzi z’Abarundi muri Tanzania zikomeje guhohoterwa n'Abatanzaniya
Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania ziratabaza nyuma y’aho abantu 6 muri zo bakomerekejwe bikomeye n’abantu bataramenyekana. Batanu muri izi mpunzi zakomerekejwe ni abagabo mu gihe undi ari umugore. Izi mpunzi zikaba zibarizwa muri zone 2 zitandukanye zo mu Nkambi ya Nduta, aho bivugwa bane bakomerekejwe bagiye gutashya inkwi zo gutekesha mu ishyamba riri hanze y’inkambi […]
Tom Close yagaragaje inenge ituma umuziki nyarwanda utarenga umutaru
Umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina rya Tom Close, yatangaje ko kuba Abanyarwanda ubwabo badashishikarira kumenyekanisha umuziki w’iwabo nk’uko abo mu bindi bihugu babikora, ari cyo kihishe inyuma yo kutarenga umutaru k’umuziki nyarwanda. Mu kiganiro na bwiza.com, ubwo Tom Close yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Bull Dod yitwa “Igikomere’’, yagarutse ku mpamvu abona […]
Nyamasheke: Umuyobozi w’itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n’Abanyarwanda kwizihiza Yubile y’imyaka 75
Yubile y’imyaka 75, itorero Méthodiste Libre rimaze rishinzwe mu Rwanda yizihirijwe i Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, aho ryatangiriye ku wa 15 Gashyantare mu 1942. Ni umuhango wari wateranije imbaga y’abayoboke b’iri torero n’ishuti zabo ziturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse baniyemeza kubikuba kenshi […]
Imodoka 10 zihenze ku buryo zigera muri miliyari z’Amanyarwanda – Amafoto
Hanze aha hari imodoka zihenze zizwi abantu basanzwe babona bagakeka ko nta zindi zibaho zihenze kuzirusha, ariko buriya hari imodoka z’agaciro ngo usanga zikorerwa abantu bamwe babisabye uruganda ugasanga ni na nkeya ku isoko. Ni yo mpamvu Bwiza.com yifuje kubagezaho imodoka 10 zihenze kurusha izindi usanga zigura amafaranga abarirwa muri za miliyari z’Amanyarwanda. Koenigsegg CCXR […]
Kigali: EPEMR n’andi matorero bashimye Imana ku bw’intsinzi ya Paul Kagame- AMAFOTO
Itorero EPMR ( Eglise Pentecote Emmanuel au Rwanda) ryakoze igiterane cyo gushimana Imana ku bw’igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu yarangiye nta gikuba gicitse ndetse banasengera uwayatsinze, Perezida Paul Kagame ngo Imana imushoboze akomeza guteza imbere u Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2017, muri Kigali Convetion Center, nibwo itorero EPEMR n’andi matorero ahuriye mu cyo […]
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Burkina Faso yagabweho ibitero n’abiyahuzi(Yavuguruwe)
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije igihugu cya Burkina Faso cyagabweho igitero by’iterabwoba cyahitanye abagera kuri 18, ni nyuma y’ubutumwa abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo batangaje ku mbuga nkoranyambaga bwo kwifatanya n’icyo gihugu. Ibinyamakuru birimo Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, byatangaje ko mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro […]
Philippe Mpayimana ngo nta gahunda yo gushinga ishyaka cyangwa gusubira mu Bufaransa afite
“ Nashakaga kwereka abantu barimo abari muri diaspora ko bashobora kuza mu Rwanda kandi bakagira uruhare muri politiki .” Ibi ni ibitangazwa na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse mu Rwanda ubwo yavugaga kuri gahunda ze ziri imbere nyuma y’amatora mu kiganiro yagiranye na The East African. Kuza ku mwanya wa […]
Sugira Ernest na Mugisha Gilbert bazakina umukino w’u Rwanda na Uganda
Kuri uyu wa 14 Kanama 2017, umutoza Antoine Hey yatangaje ko yahamagaye mu Mavubi, abakinnyi Sugira Ernest na Mugisha Gilbert, mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakina na Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama. Uyu mutoza ahamagaye aba bakinnyi ngo biyongere kuri bagenzi babo mu rwego rwo kureba niba […]
Intambara y'amagambo hagati ya Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi
Impaka ni zose hagati ya Fred Muvunyi wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, intumwa ya rubanda, na Nduhungirehe Olivier, ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi. Izi mpaka zishingira ku byo batumvikanaho, bacyurirana bamwe ‘uburyo bavugira umukati bahawe ngo utabava mu ntoki.’ Abandi banga igihugu’ amategeko n’amabwiriza ku kintu runaka batumvikanaho […]
U Bushinwa: Resitora ikaturira ibiciro abagore/kobwa bafite amabere manini yateje ikibazo
Resitora imwe mu gihugu cy’u bushinwa iri mu mazi abira nyuma yo gushyiraho itangazo ko abagore n’abakobwa bafite amabere manini bazajya bagira icyo bakaturirwa ku mafaranga bishyura ku ipura y’ibiryo, aho abagabo n’abadafite bene ayo mabere bavuga ko ibi ari ukubaryamira. Ku cyapa cyashyizwe ku rukuta rw’inyubako ya Hangzhou ikoreramo iyo resitora, hashushanyijeho abagore batonze […]
Igisirikare cya Uganda kirahakana kohereza ingabo muri Kenya
Igisirikare cya Uganda cyahakanye kivuye inyuma amakuru cyise ikinyoma cyambaye ubusa kigamije kuyobya abantu avuga ko cyohereje ingabo mu gihugu cya Kenya mu gihe hakomeje kwikangwa ko ibyavuye mu matora bishobora kongera gushoza imvururu muri iki gihugu nk’izakibayemo mu 2007. Abantu batari bacye bamaze kwicwa mu minsi mikeya yakurikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora by’agateganyo nyuma […]
Dukomeje kwizera ko umunsi umwe aba bakekwaho jenoside bazaza mu Rwanda bakaburanishwa – Busingye
“ Twizera ubutabera bw’u Bwongereza, dukomeje kwizera ko umunsi umwe aba bakekwaho jenoside bazaza mu Rwanda bakaburanishwa ”, uyu ni minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye kuri uyu wa Gatandatu ushize. U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza bwinangira kugira icyo bukora ku bantu batanu bashinjwa uruhare muri jenoside bari ku butaka bw’iki gihugu kivuga ko […]
Umurozi yahishuye uburyo abiyita abakozi b'Imana basaga 2000 baje kugura imbaraga iwe
Umugabo w’umurozi wo muri Ghana witwa Nana Kwaku Bonsam, (Bosam bisobanura Satani mu kirimi gikoreshwa muri kiriya gihugu) yahishuye ibanga bamwe mu biyita abakozi b’Imana muri kiriya gihugu bakoresha ngo babashe kwigarurira imbaga babeshya ko bari kwigisha ijambo ry’imana, birimo no kuba bagura imbaraga zo gukoresha ngo begere ku maronko ya bo. Nana Kwaku Bonsam […]
Kenya: Leta irashinjwa kwica abantu 100, imyigaragambyo mu isura nshya
Abatavuga rumwe na Leta ya Kenya baratangaza ko abantu basaga 100 bamaze kugwa mu bikorwa by’imyigaragambyo, ku ruhande rwa Leta bigatangazwa ko ari abantu 24 kandi nabo baguye mu bikorwa byo gushaka gusahura. Byose byatangiye amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu agaragaza ko Uhuru Kenyatta wari uhanganye na Raila Odinga n’abandi […]
Rubavu: Ishuri ‘Alliance technico School’ ryafunzwe kubera imikorere mibi
Ishuri ‘Alliance Techical school’ riherereye mu kagari ka Mutovu mu murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, ryafunzwe kubera imikorere mibi. Mu gihe igihembwe cya 3 cy’amashuri muri uyu mwaka wa 2017 cyatangiye, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo guhagarika iki kigo nyuma yaho abarimu umunani bagikoramo bamaze imyaka ibiri bakora badahembwa. Mu kiganiro kuri […]