Depite Justin Bitakwira umaze kumenyekanaho kwanga u Rwanda ntiyigeze arya iminwa kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangizwaga Guverinoma ya Judith Suminwa, aho yongeye kwibasira u Rwanda abaza impamvu Repubulika ya Demokarasi ya Congo itarasesa umubano wa dipolomasi n’u Rwanda ndetse n’impamvu idafunga imipaka na rwo. Bitakwira kandi yibasiye EU na Kenya.
“Abari Rutshuru, Masisi na Minembwen’ahandi babakurikiye (minisitiri w’intebe), ntabwo bigeze bizera ko igihugu kiri mu ntambara. Kubera ko nitutavuga u Rwanda hano, nitutavuga Kagame hano, n’uko dufite ijisho rimwe gusa. Ariko niba dufite abiri, nicyo kibazo cya mbere cyo gukemura. Kurangiza intambara, kuyitsinda, kandi tugomba gufunga imipaka na kiriya gihugu” uyu ni Bitakwira ubwo yahabwaga ijambo mu nteko ishinga amategeko.
Yakomeje agira ati “Nta kintu na kimwe tuzakora tugifite ahantu higaruriwe, mu gihe batwica mu bihumbi kandi Kinshasa ntinyeganyeze n’urutoki. Imana ishimwe nabwiye inshuti yanjye Kabongo (minisitiri w’ingabo mushya) ni inshuti yanjye ikomeye, tuzagushyigikira.”
Depite Bitakwira yakomeje avuga ko bashaka ko guverinoma ifata ikibazo cyo mu burasirazuba nka kimwe mu by’ibanze byo gukemura.
Ati : “Turashaka ko abasirikare bari ku rugamba bafatwa bidasanzwe, nta motivation ntabwo bazakora intambara. Amafaranga ya cobalt ari he?….”
Uyu mudepite ukunze kurangwa n’imvugo zibiba urwango cyane cyane zibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, yakomeje agaba igitero ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ati “ Hon. Perezida (inteko ishinga amategeko) iyo wamenye umurozi kumurwanya biroroha. Kandi abantu ntabwo bazi umurozi w’igihugu cyacu. Ni Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ese Equateur yasinyana amasezerano na organization ya cobalt cyangwa cuivre? (ntabihaba), ese Kivu yasinya amasezerano ya caoutchouc? None ni gute EU isinyana n’u Rwanda, rufite gusa ikawa n’icyayi, amasezerano y’amabuye y’agaciro?”
Yakomeje agira ati “ Icyo nshaka kuvuga ni uko tugomba gufatira ingamba zikaze u Rwanda,”
“Ndashaka ko nimuza kudusubiza (minisitiri w’intebe), kuki mureba ijisho ryiza u Rwanda na EU? Ntabwo mu kwagaza umwanzi ari byo bizatuma musinzira. Ni no kumukubita bikomeye. Kandi ndashaka ko uyu munsi mumbwira impamvu tutafunze imipaka n’u Rwanda, n’impamvu tutaseshe umubano wa dipolomasi n’u Rwanda. Ni ibiki biri kuba, ni ubuhe bufatanyacyaha?”
Justin Bitakwira kandi yavuze ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo igomba guhagarika gukoresha icyambu cya Kenya inyuzaho ibicuruzwa byinshi ahubwo bakajya bakoresha icyambu cya Dar es Salaam.


