Minisitiri Phiona yarusimbutse ubwo abasekirite bashakaga kumurasa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amabuye y’agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro, yarokotse iraswa ubwo yari ari mu Karere ka Kisoro mu kugenzura ihakorerwaga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Ubwo Phiona Nyamutoro yasuraga sosiyete y’igihugu itunganya Sima ishami rya Devki Group, abasekirite bari barinze ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye butemewe n’amategeko bashatse kumurasa.

Minisitiri yari yaje muri aka gace gukora igenzura nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zitangaje ko muri aka gace habarizwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Mu mashusho Minisitiri Phiona yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kamena, Phiona Nyamutoro yumvikanye abaza impamvu abasekirite bashakaga kumurasa.

Muri ayo mashusho kandi hagaragaramo abapolisi bari bazanye na Phiona Nyamutoro bari kwambura imbunda abasekirite bashakaga kurusa uyu muyobozi wari uje gufunga ibikorwa by’ubucukuzi butemewe bwakorerwaga muri ako gace.

Minisitiri Phiona Nyamutoro avuga ko aba basekirite bahawe amabwiriza n’abayobozi baba yo gukumira umuntu wese wegera aho hantu bakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nyamutoro kandi yasabye abapolisi gufata abayobozi b’ikigo bikora ubwo bucukuzi butemewe.

Abasekirite bashakaga kurasa Minisitiri bambuwe imbunda zabo ndetse baranafungwa.

Minisitiri Phiona Nyamutoro yari maze iminsi azenguruka igihugu cyose aho yakoranaga inama ngishwanama n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa ku bijyanye n’amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *