Kuri uyu wa 19 Kamena 2024, ku biro by’Akarere ka Gasabo hatangiwe amahugurwa yibanze ku kwigisha urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika kwiga “ Gukemura amakimbirane mu mahoro” bafatiye urugero ku gihugu cy’u Rwanda.
Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga ‘Pan-African Organisation for Peace and Conflicts Resolutions’ ukorera mu bihugu bitandukanye 12 bya Afurika, uyu Muryango ukaba warashingiwe mu gihugu cya Tchad.
Mu mboni z’uyu muryango bavuga ko kugira ngo Afurika nk’umugabane Itere imbere ari uko ibibazo by’intambara n’ibibazo by’amakimbirane byakemuka kuko ibibazo byose Afurika ifite ariyo ntandaro.

Ronelyam Syam Grace, ni Umunyeshuri wiga mu Rwanda ukomoka mu gihugu cya Tchad yagize ati: ”Kuri uyu mugabane twese turi aba nyafurika, twese tuzi neza ahahise mu mateka ku mugabane wacu, igikenewe rero ni uko Abanyafurika twishyira hamwe, tugakorera hamwe, tugashakira ibisubizo hamwe n’ibisubizo by’amakimbirane agaragara”.
Grace akomeza avuga ko nk’umuntu ukiri urubyiruko ibi abibonamo amahirwe yo kugira ibyo yigira ku Rwanda akaba azabasha no kubijyana iwabo ku ivuko aho akomoka mu gihugu cya Tchad.

Ibi abihuriraho na mugenzi we Abakar Mahatimat, umunyeshuri muri Kaminuza mu Rwanda nawe akomoka muri Tchad ati:”Nk’urubyiruko tuzi uburyo Afurika ihanganye n’ibibazo by’amakimbirane, duhura n’ibibazo ntitumenye uko tubikemura ariko mbere ya byose tugomba kwigisha abana bacu uko bakwirinda amakimbirane,…”.
Avuga ko urugero rwiza bakura ku Rwanda ari uko abanyarwanda bikemuriye amakimbirane afite inkomoko mu mateka yo mu 1994.
Dr. Gamaliel Mbonimana, washinze umuryango “Sober Club” mu buhamya bwe nk’Umuntu wavuye ku mwanya wa Depite bitewe n’ubusinzi avuga ko inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ari bimwe mu byakurura amakimbirane, mu mboni ze akavuga ko gukorana n’uyu muryango abibonamo umusaruro mwiza.

Dr.Abdoulaye Fallati, Umuyobozi wa “Pan-African Organisation for Peace and Conflicts Resolutions” avuga ko impamvu nyamukuru yo gutegurira ibi bikorwa mu Rwanda ari uko u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu bumwe n’ubwiyunge ashingiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Avuga ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu iterambere no muri Demokarasi muri Afurika.


