Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye yambitswe umudali w’ishimwe na mugenzi we wa Tchad, Gén Mahamat Idriss Déby Itno.
Tshisekedi ari i Ndjamena muri Tchad kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 25 Kamena, mu ruzinduko rw’amasaha 24 ari kugirira muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.
Itangangazamakuru ryo muri iki gihugu ryanditse ko umudali witwa Dignité de Grand Croix dans l’Ordre National du Tchad yambitswe uri mu rwego rwo “imbaraga yagaragaje ndetse n’umusanzu udasanzwe yagize mu gutuma urugendo rw’inzibacyuho rugenda neza”.
Tshisekedi kuva mu mwaka ushize wa 2023 yakoze inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo byo muri Tchad, mbere y’uko muri iki gihugu habamo amatora yasize Gen. Mahamat Idriss Déby Itno wari ukiyobowe mu nzibacyuho atorewe kukiyobora muri manda y’imyaka itanu.
Ni nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 61%.
Abanya-Tchad bahaye ishimwe ishimwe Tshisekedi, mu gihe mu gihe ashinjwa kuba yarananiwe gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cye.
Muri byo harimo icy’umutwe wa M23 umaze imyaka ibiri n’igice uri mu mirwano n’Ingabo za Leta ya Congo, ndetse n’icy’umutekano muke utezwa n’indi mitwe yitwaje intwaro ndetse n’iy’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Yaba ingufu za dipolomasi ndetse n’iza gisirikare Kinshasa imaze igihe yarashyize imbere kugeza ubu nta musaruro zirageraho.
Usibye umudali w’ishimwe, Tchad iranateganya kwitirira Tshilombo umwe mu mihanda y’i Ndjamena.



One Response
Tshisekedi yambitswe umudali w’ishimwe na Gén Déby
Iyo utara amakuru ukanayatangaza wirinda kwerekana uruhande ubogamiyeho.Nonese uvuga ute ko kisekeci yananiwr gukemura ibibazo byiwe?Be professional.