Uwashinze WikiLeaks, Julian Assange, yakuwe muri gereza yo mu Bwongereza kandi yiteguye gusubira mu gihugu cye cya Australia nyuma y’uko yaregwaga icyaha cyo kurenga ku mategeko y’ubutasi muri Amerika.
Nk’uko byatangajwe mu rukiko rw’intara rwo muri Amerika ku birwa bya Mariana y’Amajyaruguru, ngo Assange, ufite imyaka 52, azemera icyaha kimwe cy’umugambi wo gushaka no gutangaza amabanga akubiye mu nyandiko z’ingabo z’igihugu z’Amerika.
Ku wa mbere, yakuwe muri gereza ya Belmarsh acungiwe umutekano mu Bwongereza ajyanwa ku kibuga cy’indege yerekeza iwe. Biteganyijwe ko kuwa gatatu taliki 26 Kamena 2024 azagaragara mu rukiko rwo mu birwa bya Mariana Islands aho azakatirwa amezi 62 y’igifungo ariko akaba yari yagifunzwe muri iyo myaka itanu yari amaze muri gereza.
Assange n’abanyamategeko be bari bamaze igihe kirekire bavuga ko uru rubanza aregwamo rushingiye ku mpamvu za politike.
Muri Mata (4) uyu mwaka, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko arimo kwiga ku busabe bwa Australia bwo guhagarika gukurikirana Assange mu nkiko.


