Urubyiruko ruzwi nka Gen- Z rurateganya imyigaragambyo y’iminsi 7 bise ‘kuzimya Kenya’

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere taliki 24 Kamena 2024, Urubyiruko ruzwi nka Gen -Z rwatangaje ko kuri uyu wa kabiri ruri bukore imyigaragambyo bise ‘kuzimya Kenya’.

Ni nyuma y’uko rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida wa Kenya, William Ruto watangaje ko yifuza guhura nabo. Yabitangaje ku Cyumweru ubwo yari mu rusengero rw’Abagaturika kugirango bakemure ikibazo ariko bamutera utwatsi.

Uru rubyiruko rurimo kwamagana umushinga mushya w’ingengo y’imari ya Leta urimo kuzamura imisoro y’ibintu bitandukanye, no kongera amafaranga abategetsi bakenera mu bikorwa byabo.

Uru rubyiruko rudafite umuntu n’umwe urukuriye muri ibi bikorwa rwatangaje ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ruzakora imyigaragambyo rutura mu gihugu cyose, aho rwasabye abakozi bose kutajya ku mirimo.

Nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa kabiri no ku wa kane w’icyumweru gishize, urubyiruko rwo mu mu kiciro cy’imyaka kizwi nka ‘Gen Z’ (abantu bavutse hagati ya za 1990 na 2010) rwahise rutangaza gahunda ikurikiyeho y’iminsi irindwi y’imyigaragambyo.

Bavuga ko ubuyobozi bwa Kenya bukoresha system ya gisambo bityo ko batazabyihanganira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *