Igikombe cya Premier League mu mwaka wa 2023-2024 cyibwe n’Abajura kabuhariwe bakomoka mu Bubirigi [Belgium] ariko bikaza kugirwa ibanga nubwo byaje kumenyekana.
Ikinyamakuru The Sun Football gitangaza ko byamaze kumenyekana uko igikombe cya Premier League [2023-2024] cyibwe n’Abajura bakomoka mu Bubirigi
Bivugwa ko igikombe Manchester City yahawe cyitari cyuzuye kuko igice kimwe cyari zahabu n’aho ikindi ari zahabu itariyo kuko iyanyayo yari yamaze kwibwa.
Ubwo abajura bakomoka mu Bubirigi binjiraga aho cyari kibitswe babuze uko bagisohokana kubera uburinzi bwari buhari niko guhita bakuraho igice kimwe baragitwara basigaza ikindi gice.
Ubwo Man City yagihabwaga ntiyigeze imenya ko igice kimwe cyacyo cyitari zahabu nk’uko bisanzwe aho cyari igipiratano.
Nk’ibisanzwe iyo mu maze kugihabwa muracyishimana hakazagera igihe mukagisubiza noneho bakabaha ingurane yacyo n’ikindi bisa ariko kitari Zahabu akaba ari cyo mujyana mu nzu ndangamurage yanyu.
Mu minsi ishize ubwo abayobozi bateranye bari gutegura Shampiyona y’umwaka utaha [2024-2025] bazanye igikombe kuko Man City yari yamaze kugisubiza ariko abasaza b’inshabwenge bakitegereje neza basanga kigizwe na zahabu zitari izanyazo.
Iperereza ryarakozwe kandi rikorwa neza maze biza kumenyekana ko kampani yitwa Aspray London ariyo yahawe akazi ko gukora igice kindi cyari cyibwe.
Si ubwa mbere igikombe cyibwe cyane ko n’igikombe cy’Isi 1996 cyibwe habura amezi 4 ngo igikombe cy’Isi gitangire gukinwa.
Icyo gihe hakoreshejwe igisirikare mu gushaka icyo gikombe kirananirwa bahita biyambaza David Corbett n’imbwa ye yitwa Pickles yari ifite ubuhanga mu guhunahuna.
David Corbett n’Imbwa ye Pickles mu kazi kadasanzwe mu gihe kingana n’icyumweru kimwe gusa yahise agarura igikombe cy’Isi agikuye aho abajura bari bagitabye mu gashyamba katavuzwe izina.
Kugeza ubu iperereza rirakomeje mu Bwongereza kugira ngo abo bajura bahanwe, ikindi Premier League ntacyo iravuga kuri ubwo bujura nubwo bivugwa ko mu minsi iri imbere izabisobanura ibihereye mu mizi.


