csm_1__5__4c2160b0a9.jpg

Abarimu n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Senegal basuye RDF

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, abarimu n’abanyeshuri 26 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Senegal basuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Bakiriwe mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, n’Umuvugizi w’ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga wabasobanuriye urugendo rwo guhindura RDF n’umutekano mu karere.

csm_1__5__4c2160b0a9.jpg

Izi ntumwa zigizwe n’abanyeshuri bo muri Senegal, Maroc, Mauritania, Camerun, Tchad, Togo, Cote d’Ivoire bari mu rugendoshuri mu Rwanda kuva ku itariki ya 23 – 29 Kamena 2024, ziyobowe na Kapiteni w’ingabo zirwanira mu mazi, Baye Meissa KHOULE, Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Senegal.

2__4_.jpg

Kapiteni KHOULE yagize ati: “Twaje hano kwigira ku Ngabo z’u Rwanda, kureba imikorere yabo, no gusobanukirwa uburyo abaturage b’u Rwanda batsinze imbogamizi kugira ngo babe icyitegererezo ku mugabane.”

Kuwa Mbere, izo ntumwa zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma baza gusura Inzu ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya jenoside.

4__4_.jpg

Gahunda y’izo ntumwa ikubiyemo kandi gusura Ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda rya Gako ndetse n’ibindi bigo byinshi bya Leta ndetse n’abikorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *