Kenya: Abadepite bemeje iyoherezwa ry’abasirikare gufasha abapolisi guhashya abigaragambya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, abadepite bemeje kohereza abasirikare mu Ngabo z’Igihugu cya Kenya hirya no hino mu gihugu kugira ngo bagarure umutekano nyuma y’imyigaragambyo ikomeje yaguyemo abantu.

Inteko yatoye yemeza icyifuzo cy’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Kimani Ichung’wah nyuma y’amasaha make umunyamabanga wa minisiteri y’ingabo, Aden Duale, atangaje iyoherezwa rya KDF.

Aba basirikare bazashyigikira urwego rwa polisi rwa Kenya kugarura ibintu mu buryo mu gihugu hose nyuma y’imyigaragambyo ikaze yo kurwanya itegeko ryongera imisoro kuri uyu wa Kabiri ushize.

Mu itangazo ryo ku wa 25 Kamena, Umunyamabanga wa minisiteri y’ingabo yishingikirije ingingo ya 241 (3) (b) y’itegeko nshinga rya Kenya atangaza kohereza ingabo z’igihugu cya Kenya mu rwego rwo gushyigikira urwego rwa polisi y’igihugu.

Itangazo rigira riti “Ingabo z’igihugu cya Kenya zoherejwe ku ya 25 Kamena 2024 mu rwego rwo gushyigikira urwego rw’igipolisi cy’igihugu mu rwego rwo guhangana n’impanuka z’umutekano zatewe n’imyigaragambyo ikaze ikomeje kubera mu bice bitandukanye bya Repubulika ya Kenya bikaramo gusenya no kwangiza ibikorwa remezo bikomeye.”

Ubu, abasirikari bakuru boherejwe ahantu hose harinzwe cyane mu gihugu hose nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Star.

Mu bice ubu birinzwe cyane na KDF harimo Ingoro za leta I Nairobi, Nakuru na Mombasa ndetse n’amacumbi atandukanye mu gihugu hose.

I Nakuru, bagaragaye batonze umurongo ku muhanda munini ugana ahakorera ubuyobozi bwaho.
Abasirikare kandi bagaragaye ku nzu ndangamurage ahashyinguye nyakwigendera Jomo Kenyatta iruhande rw’inteko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *