Ibiro by’ikinyamakuru gifite ibiro mu mujyi wa Bujumbura mu ntangiro z’iki Cyumweru cyagabweho ibitero n’abagizi ba nabi batera amabuye kuri ibi biro by’ikinyamakuru bahita baburirwa irengero.
Ibi bikimara kuba, abayobozi b’iki kinyamakuru, bwahise buhamagara inzego zishinzwe umutekano, gusa ngo mbere y’uko aba bagizi ba nabi bagaba ibitero bari baburiwe ko bashobora kugirirwa nabi.
Aya mabuye yatewe hejuru y’inyubako ikoreramo icapiro Iwacu iri hafi y’inyubako y’ubwanditsi bukuru.
Umwe mu bayobozi b’iki kinyamakuru ‘Abbas Mbazumutima’ yabwiye SOSburundi, yavuze ko aba bagizi ba nabi bateye iri capiro ahagana saa moya.Ati: “Hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba. Nari nkiri mu biro nkosora inkuru zimwe.”
Abbas Mbazumutima arasaba Inama y’igihugu ishinzwe itumanaho (CNC) guhamagarira abantu gutuza no kureka ababishoboye bagatanga ibitekerezo uko babyumva, bityo bikazatanga umucyo ku ubwisanzure bw’itangazamakuru.


