Umukandida wa RPF Inkotanyi Kagame Paul yabwiye abari baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamza mu Karere ka Rusizi, ko abashimira kuba ari inkotanyi koko kandi ko abifuza guhungabanya umutekano babizi ko ntaho bamenera.
Uyu mukandida yageze muri Stade ya Rusizi yerekwa urukundo n’ibihumbi by’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere mu matora ateganyijwe taliki 15 Nyakanga 2024.
Yavuze ko bitewe n’uko umutekano uri mu maboko yabo bafatanyije ntaho uwifuza kuwuhungabanya yabona aho amenera.
Yagize ati” Ababyifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa.Muzababatize bajye mu nzira bakwiye kuba bajyamo.”
Abari aho bagiye bamugaragariza ko bamushyigikiye mu mvugo bagira bati “Natwe ntituzatatira igihango kandi ko bazamutora ijana ku ijana.Yababwiye ko kuba barakoranye na FPR bibahesha ububasha bwo kuba inkotanyi koko.
Uruhare rwabo na FPR yabibukije ko ari rwo rwakuyeho amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda. Ati” Uburyo twashyize hamwe byagaragaje ko nta cyatunanira. Aho tuvuye rero ni kure hari bimaze kugerwaho ariko aho tujya naho ni kure hari byinshi birenze twifuza kugeraho.”
Ku ruhande rw’urubyiruko , Paul Kagame yabasabye gusubiza amaso inyuma bakareba aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze maze bagakuba kabiri kandi bakabirinda ntihagire ubisenya. Ati” Twubake ubumwe , twubake amajyambere ndetse twubake na Demokarasi ishobora gutuma duhura nk’uku tukihitiramo uwo dushaka.”
Ibi rero asanga ari FPR n’umuyobozi wayo ndetse n’abandi bagomba gufatanya bakabyubaka.Impamvu y’icyo cyizere n’ukureba ibyo bamaze kunyuramo byari bigoye kurusha ibyo basanga imbere bityo akabona ko nta wagira ubwoba bwo guhangana n’ibyo.
Yabibukije ko ntawirahirahira uwamusezeranyije inka ahubwo uwamugabiye niwe yirahira bityo agasanga FPR yaragabiye abanyarwanda kandi nabo bakaba bazayitura.


