grwt5w6baaaogrt.jpg

Umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg wakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ikwirakwizwa, n’ikoreshwa rya nimero A4042 y’umuti witwa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg (“comprimé effervescent”), ukorwa n’uruganda rwitwa UPSA SAS rwo mu Bufaransa.

Rwanda FDA ivuga ko nyuma ya raporo zakemangaga ubuziranenge bw’uyu muti uvugwa hejuru, ubusesenguzi bwasanze warahinduye ibara aho kuba umweru, ibara ry’iyi nimero y’umuti (A4042) ryarahindutse ikigina, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge ugumba kuba wujuje.

Kubw’ibyo, Rwanda FDA yasabye abafite ububiko bw’imiti n’amashami yayo (bose, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n’izidandaza (bose), amavuriro ya leta n’ayigenga (Yose), abaganga n’abahanga mu by’imiti (bose) n’abakoresha imiti (bose) ibintu bikurikira:

-Guhagarika gutanga no gukoresha nimero yavuzwe haruguru bakayisubiza aho bayiranguye.

-Gushyikiriza Rwanda FDA mu gihe cy’iminsi icumi y’akazi uhereye ku itariki y’iri hagarikwa, raporo y’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa (iyagaruwe+iyacurujwe).

-Umuntu waba afite umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500MG/200MG (“comprimé effervescent”) ufite nimero A4042 guhagarika kuwukoresha.

grwt5w6baaaogrt.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *