Imodoka byibuze 5 z’Umuryango utegamiye kuri leta witwa Tearfund zavaga Lubero zijya Beni zinyuze i Butembo, zatwitswe n’insoresore mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga 2024. Ubuyobozi buvuga koi bi byabereye ahitwa Kivunano.
Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, wemeje aya makuru, yabwiye Kivu Morning Post ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye byinshi ku byabaye.
Umuyobozi wa Teritwari, Col. Alain Kiwewa, ati “Maze kumenya ko imodoka 5 za Tearfund zashakaga gufata undi muhanda ugana Luotu ujya Butembo. Ku makuru arambuye, tugomba gutegereza gato,”
Iki gitero ku modoka z’umuryango w’ubutabazi kije nyuma yo gutera imbere kwa M23 yinjira muri Teritwari ya Lubero.
Kuva kuwa Gatanu ushize, M23, yafashe Umujyi wa Kirumba, Kayna, Kanyabayonga none ubu kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, imirwano ikomereje ahagana Kashenge.
Kuwa 30 Gicurasi, Umuryango Mpuzamahanga wa Croix Rouge (ICRC) wahagaritse ibikorwa byo gutanga imfashanyo watangije kuwa 24 Gicurasi, ku bavanwe mu byabo ku muhanda Kanyabayonga-Burangiza-Bulindi muri Sheferi ya Bwito, Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.



One Response
Lubero: Imodoka 5 z’umuryango Tearfund zatwitswe n’insoresore
Drc ndabazi ubwo muraje muvuge ko ari u Rwanda dore ko rwabagoreweho.