Mali: Byibuze abantu 40 biganjemo abari mu bukwe bishwe n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, abayobozi bavuze ko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bahitanye abantu bagera kuri 40 mu gitero cyagabwe ku mudugudu wo muri Mali rwagati yibasiwe n’ibikorwa by’inyeshyamba.

Iki gitero cyagabwe ku wa Mbere mu mudugudu wa Djiguibombo mu karere ka Mopti, kamwe mu turere twinshi two mu majyaruguru ya Mali no hagati aho imitwe y’abajihadiste ifitanye isano na al Qaeda na Leta ya Kisilamu imaze imyaka isaga icumi ikorera.

Umuyobozi w’akarere ka Bankass, Moulaye Guindo, kuri telefoni yagize ati: “cyari igitero gikomeye cyane, abantu bitwaje imbunda bagose umudugudu barasa abantu”.

Ntiyashoboye kuvuga umubare w’abantu bapfuye, ariko abayobozi babiri bo mu nzego z’ibanze, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko hapfuye abantu bagera kuri 40 nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Umwe mu bayobozi yagize ati: “Byari ubwicanyi, bazengurutse umudugudu ahaberaga ubukwe … Habaye ubwoba, abantu bamwe bashoboye guhunga, ariko benshi baricwa, abenshi muri bo bakaba ari abagabo”.

Ntibigeze bamenya abagabye igitero kandi nta tsinda ryigeze rikigamba.

Urugomo rwakomeje kwiyongera mu karere ka Sahel rwagati muri Afurika y’iburengerazuba kuva aho inyeshyamba zishinze imizi muri Mali zigakwira mu bihugu by’abaturanyi bya Burkina Faso na Niger, zikica abantu ibihumbi n’ibihumbi ndetse abandi amamiliyoni bagata ibyabo.

Uyu mutekano muke wafashije guhirika ubutegetsi inshuro ebyiri muri Mali, imwe muri Burkina Faso, n’indi imwe muri Niger kuva mu 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *