USA: Biden yemeje ko ntaho yenda kujya nubwo akomeje kugaragaza intege nke

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagerageje guturisha abakada bakuru mu ishyaka ry’Abademokarate n’abakozi bari kumwamamaza, nyuma y’amakuru avuga ko yaba arimo gutekereza ejo hazaza he nyuma y’ikiganirompaka yitwayemo nabi imbere ya Donald Trump mu cyumweru gishize.

Biden yafatanye ifunguro rya saa sita na Visi-Perezida Kamala Harris mu muhezo muri White House mu gihe binavugwa ko uyu mugore wa mbere wabaye Visi Perezida wa Amerika ashobora kuzamusimbura nk’umukandida w’ishyaka mu matora yo mu Gushyingo.

Bombi bahise bajya mu kwiyamamaza aho Biden yasobanuye neza ko azaguma mu ihiganwa maze Madamu Harris yongera kumushyigikira.

Biden ati: “Ndi umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate. Nta muntu uri kunsunikira hanze. Ntaho njya. ”

Iyo nteruro imwe yasubiwemo muri email yo gukusanya inkunga yoherejwe nyuma y’amasaha make Biden na Harris basoje kwiyamamaza. Muri email ye, bwana Biden yagize ati: “Reka mvuge ibi mu buryo bwumvikana kandi bworoshye uko nshoboye: Ndi guhatana.” Yongeyeho ko “ari muri iri siganwa (ryo gusubira muri White House) kugeza ku iherezo “.

Ibibazo byakomeje kwibazwa niba uyu musaza w’imyaka 81 azakomeza kwiyamamaza kwe nyuma y’ikiganirompaka yagiranye na Trump, yagaragayemo ubona no kuvuga neza bimugora, ijwi rinaniwe ndetse n’ibisubizo bimwe na bimwe byari bigoye kumva. Byakuruye impungenge ku buzima bwe mu ishyaka ry’Abademokarate bibaza niba mu by’ukuri ashobora kuyobora indi manda cyangwa niba azatsinda amatora.

Ubushakashatsi bwakozwe na New York Times nyuma y’icyo kiganirompaka bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu ushize, bwagaragaje ko ubu Trump ari imbere mu mahirwe yo gutsinda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *