Itsinda ry’abapolisi bo muri Kenya boherejwe muri Haiti batangiye gushakisha amabandi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatatu, umuhanda wa Port-au-Prince wagenzuwe n’abapolisi ba Kenya, bafite intwaro zikaze bashakisha ahari amabandi.

Ishami rya mbere ry’abapolisi bashyigikiwe n’umuryango w’abibumbye muri Haiti, ryageze muri iki gihugu muri Kamena, mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikabije ry’agatsiko k’amabandi.

Kugeza ubu, udutsiko tw’abagizi ba nabi twiganje hafi 80% mu murwa mukuru, bigatuma abantu barenga 580.000 bimurwa mu mezi ashize.

Aba bapolisi bari hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga, bashimishije abarebaga ariko ntibigeze bahura n’k gatsiko.

Minisitiri w’intebe wa Haiti, Garry Conille, yashimiye izi ngabo uburyo zatangiranye umurava akazi kazo.
Conille yagize ati ” Haiti iri mu bihe bikomeye aho abantu 12.000 bitwaje imbunda bagize abaturage miliyoni 12 ho ingwate. Turashimira izi ngabo za Kenya kuba zatangiye akazi neza.”

Itsinda ry’abapolisi babarirwa mu magana bo muri Kenya bageze muri Haiti ku ya 25 Kamena mu butumwa bw’ubutabazi bw’umutekano mpuzamahanga bugamije kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi bitwaje intwaro no kugarura amahoro muri iki gihugu.

Connille yongeyeho ati: “Kohereza itsinda rya mbere ry’abapolisi hamwe n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko muri Hayiti bigomba gufasha guhagarika ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwara gisirikare.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *